Kamonyi: Batatu bakubiswe n’inkuba, hangirika n’ibindi byinshi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko inkuba yakubise abantu batatu bajyanwa kwa muganga, harimo umwe wo mu Murenge wa Rugarika n’abandi babiri bo mu Murenge wa Rukoma, ndetse ngo hari n’ibindi bintu byinshi byangiritse birimo imihanda n’imyaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, avuga ko umuturage w’imyaka 21 wo mu Murenge wa Rugarika ari we wakubiswe n’inkuba ntiyamuhitana, naho abandi babiri ni abana b’abanyeshuri umwe wigaga ku kigo cy’amashuri abanza cya APEC n’undi wo kuri GS Buguri, mu Murenge wa Rukoma.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko izo nkuba zakubise mu mvura idasanzwe, irimo yaguye ku wa 24 Gashyantare 2022 nyuma ya saa sita, gusa ngo aho inkuba yakubise nta wavuga ko byaba byaratewe no kuba nta bwirinzi buhari, kuko nko ku bigo by’amashuri hari imirindankuba.

Avuga ko abo bantu bari mu buzima busanzwe ntawe wari uri ahabujijwe mu gihe cy’imvura mu rwego rwo kwirinda ko inkuba yabakubita, icyakora ngo hagiye gushakwa uburyo ahahurira abantu benshi hakongerwa imirindankuba.

Agira ati “Abo inkuba yakubise bahungabanye bajyanwa kwa muganga. Tugiye gukora ibishoboka ahahurira abantu benshi hashyirwe imirindankuba, kuko twajyaga dukangurira abantu ko ahahurira abantu benshi hashyirwa imirindankuba, ariko tugiye gukora ibishoboka ngo yongerwe hatabaho impanuka ziturutse ku nkuba”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kandi butangaza ko hari n’ibindi byinshi byangijwe n’imvura birimo imihanda mu mirenge ya Runda na Rugarika, imirima irimo ibihingwa nk’ibigori byatwawe n’imvura.

Hari kandi ibiraro bihuza imirenge itandukanye byangiritse ku buryo hari aho abaturage badashobora guhahirana no kugenderana, hakaba hari gukorwa ibishoboka hamwe abaturage bakirwanaho, mu gihe hagikorwa ibarura ry’ibyangiritse birimo n’inzu z’abaturage.

Ubuyobozi bugira inama kurushaho kuba maso muri ibi bihe by’imvura idasanzwe, kugira ngo birinde impanuka ishobora guturuka ku biza byaterwa n’imvura nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka