Kamonyi: Batashye inzu umuryango ‘Comfort My People’ wasaniye Intwaza

Speciose Mukantagengwa utuye mu Mudugudu wa Cyinkeri, Akagari ka Bitare mu Murenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi, arashima umuryango Umuryango wa Gikristo witwa ‘Comfort My People’ wafatanyije n’ubuyobozi bwa Leta, by’umwihariko Umurenge wa Karama, bakamusanira inzu.

Mukantagengwa wasigaye wenyine nyuma y’uko abandi bo mu muryango we bishwe muri Jenoside, yagaragaje ibyishimo mu muhango wo kumushyikiriza iyo nzu, aho yagize ati “Mana yanjye ubu buyobozi bwanyitayeho ni ukuri Kagame ni umubyeyi nimusubira Kigali mumuntahirize. Nagiye kubona mbona bazanye imodoko y’amabuye, umucanga n’isima batangira kunyubakira birandenga nkajya nibaza nti ese nanjye ndi uwo kwitabwaho bene aka kageni?"

Pastor Willy Rumenera, Umuyobozi Mukuru w’umuryango Comfort My People mu Rwanda, yashimiye Leta y’u Rwanda ndetse na Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse asaba abarokotse Jenoside kugira icyizere kuko Igihugu n’imiryango itandukanye ibari hafi kandi ibazirikana.

Pastor Willy Rumenera (uhagaze), Umuyobozi Mukuru w'umuryango Comfort My People mu Rwanda
Pastor Willy Rumenera (uhagaze), Umuyobozi Mukuru w’umuryango Comfort My People mu Rwanda

Yabasabye gukundana kuko ari intwaro yo gutsinda umwanzi wakoresheje urwango akibasira Abanyarwanda.

Perezida w’umuryango IBUKA mu Murenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi, Nsabimana Fabien, yashimiye Comfort My People Rwanda ku bw’igikorwa cyo gufasha Speciose Mukantagengwa kubona aho gutura heza.

Yakomeje avuga ko nubwo bari basigaranye Intwaza 8 mu Murenge wa Karama imwe ikaza kwitaba Imana kubera uburwayi, abandi 7 basigaye bitabwaho n’ubuyobozi kandi icyizere kikaba gihari ko bazabaho neza ndetse bagasaza neza kuko ubuyobozi ndetse n’uyu muryango wa Gikristo Comfort My People waberetse urukundo.

Mukantagengwa yishimiye ko yabonye aho gutura hameze neza
Mukantagengwa yishimiye ko yabonye aho gutura hameze neza

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karama bwari buhagarariwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire, Mbonigaba Jean Pierre, yavuze ko bishimishije kuba babashije kwesa umuhigo wo gusana inzu ya Speciose Mukantagengwa, ashimira umufatanyabikorwa Comfort My People, kandi yizeza ko uwo mukecuru kimwe n’abandi bagenzi be b’Intwaza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.

Umuhango wo gushyikiriza Intwaza Speciose Mukantagengwa inzu bamusaniye, watangijwe n’indirimbo n’amasengesho ndetse usozwa n’isengesho ryayobowe na Pastor Willy Rumenera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka