Kamonyi: Batanu bagwiriwe n’inzu kubera imvura irimo umuyaga

Imvura nyinshi yaguye kuri uyu wa Gatanu tariki 30/3/2012, ahagana mu ma Saa kumi z’umugoroba, irimo umuyaga mwinshi, yagwishije amazu menshi mu kagari ka Gihinga, amwe muri yo agwira abantu batanu barakomereka.

Igice cy’uruganda rutunganya Ikawa ruherereye ahitwa mu Rwabashyashya, mu mudugudu wa Nyagasozi, kiri mu byibasiwe n’iyi nkubi y’umuyaga aho abantu bane barimo abakozi babiri n’abana bari batashaga, bagwiriwe n’igisenge ubwo bari bugamye.

Naho mu wundi mudugudu wa Kagarama inzu yagwiriye umuntu umwe.
Abagwiriwe n’inzu bose bajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma, muri bo hakaba harimo batatu barembye cyane.

Abagwiriwe n’inzu babajyanye kwa muganga.

Kugeza ubu muri aka kagari ka Gihinga hamaze kubarurwa inzu zigera kuri 32 zasenywe n’imvura, nk’uko umuyobozi wungirije w’aka kagari Nzayisenga Mathieu yabitangaje.

Iyo mvura ntiyaguye mu mirenge yose y’akarere ka Kamonyi kuko nko mu mirenge ya Mugina, Nyamiyaga, Runda, Rugarika, Rukoma na Ngamba amakuru dufite atubwira ko nta mvura yahaguye.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka