Kamonyi: Batanu bafashwe bazira guhisha amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside

Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga, abantu batanu batawe muri yombi nyuma yo kwanga gutanga amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bayishyize.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko mu Karere ka Kamonyi abandi bantu batanu bo mu Murenge wa Nyamiyaga, nabo batawe muri yombi kubera guhisha amakuru y’aho bashyize imibiri y’Abatutsi icumi bishwe muri Jenoside, bikaza kumenyekana ko banze kubivuga babizi, ndetse bakajya bagerageza kuzimanganya ibimenyetso.

Yagize ati “Mu batawe muri yombi bo mu Murenge wa Nyamiyaga harimo uwitwa Kalisa Claver, akaba yarafunzwe imyaka umunani akurikiranyweho ubwicanyi yakoze mu gihe cya Jenoside. Nzamwita Leonard yafunzwe imyaka 28 na we yari akurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi yakoze muri Jenosdie, akaba yari amaze igihe gito afunguwe. Undi ni Bayingana Augustin, Niyonshuti Valens na Musanabera Consolée, aba bose bari bazi ko mu isambu yabo hashyinguyemo abo bantu”.

Nyuma yo kubona iyo mibiri mu isambu yabo, batangiye kugenda babeshya ko iyo mibiri atari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside, ko ari iy’abantu babo bagiye bahashyingura mu bihe bitandukanye.

Dr Murangira avuga ko hakozwe iperereza riza gusanga ari Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside.

Avuga kandi ko hirya no hino mu gihugu hari abandi bantu bagiye batabwa muri yombi kubera guhisha amakuru y’aho imibiri y’abishwe muri Jenoside iherereye, bakinangira gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Aba bantu batanu bo mu Murenge wa Nyamiyaga batawe muri yombi nyuma y’abandi batanu bo mu Murenge wa Mugina, biyemerera ko bagize uruhare mu rupfu rw’abantu babiri, imibiri yabo yari yabonetse muri uyu murenge, ndetse bakemera ko banze no gutanga amakuru babizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka