Kamonyi: Batangije irushanwa rigamije kwesa imihigo

Abayobozi b’imidugudu, amasibo n’utugari bo mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi batangije amarushanwa yo kwesa imihigo hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Ikanzu y'umweru, ingofero n'inkoni y'ubushumba bizajya bihabwa Umukuru w'Umugudu wahize abandi mu kwesa imihigo
Ikanzu y’umweru, ingofero n’inkoni y’ubushumba bizajya bihabwa Umukuru w’Umugudu wahize abandi mu kwesa imihigo

Ayo marushanwa agiye kuba nyuma y’umwiherero abayobozi b’inzego z’ibanze bagiranye muri uwo murenge bakagaragaza ko hari imihigo ikiri inyuma irimo kurwanya ubukene, isuku n’iterambere.

Nambajimana Sylvestre wo mu Mudugudu wa Kirwa wahize abandi mu bakuru b’imidugudu akaba ari indashyikirwa mu kwesa imihigo, avuga ko bagiye kurushaho gufata umwanya wo kwegera abaturage kugira ngo abakiri inyuma babashe kuzamuka.

Agira ati “Kugira ngo abaturage barusheho gutera imbere nko ku bahabwa inkunga y’ingaboka ni ngombwa ko abayobozi b’imidugudu n’amasibo batihugiraho muri gahunda yo gukorera ubushake, ahubwo bagaha umwanya umuturage”.

Ubufatanye bw'abaturage n'abayobozi ni bwo buzatuma babasha kwesa imihigo bahize
Ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi ni bwo buzatuma babasha kwesa imihigo bahize

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyarubaka, Kamegeri Alexandre, uhagarariye abaturage, avuga ko kwiherera bakaganira ku bibazo bicyugarije iterambere ry’abaturage bigiye gutuma ahari imbaraga nke bunganirana bakarushaho gukorera hamwe uhereye ku Mudugudu n’Akagari kugeza ku Murenge.

Agira ati “Kugira ngo tugere ku ntego zo kwesa imihingo ni ngombwa gushyira imbere icyo umuturage ashaka, hari aho abayobozi b’imidugudu batagize imbaraga nyinshi mu gufasha abaturage by’umwihariko abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, ubu tugiye kwivugurura kandi dusuzume neza ahari ikibazo gikemuke”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Mudahemuka Jean Damascene, avuga ko muri aya marushanwa yo kwesa imihingo mu masibo, imidugudu n’utugari byashyizwe mu ntego igira iti ‘Ntunganye Ndashoboye’, aho buri wese azajya agaragaza icyo ashoboye kandi imbaraga z’umuturage zikaba ari zo zimuhindurira ubuzima ubuyobozi bukamwunganira.

Mudahemuka avuga ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukoma mu nkokora gahunda zo kwesa imihigo, ibikorwa bidakwiye guhagaraga kuko ahubwo ari bwo hakwiye gushyirwamo imbaraga.

Mudahemuka avuga ko hari abaturage bahunga inshingano kandi bafite imbaraga zo gukora
Mudahemuka avuga ko hari abaturage bahunga inshingano kandi bafite imbaraga zo gukora

Mudahemuka avuga ko muri rusange hari imihigo yeshejwe kugeza ku 100%, irimo nko kwizigamira muri Ejo Heza no kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ariko hari n’indi ikiri hasi mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Agira ati “Nk’urugero usanga hari abaturage batariyumvisha ko kubaka ikiraro cy’inka ari bwo iyo nka izamuha umusaruro uhagije, akumva inka ye yaba hanze ntibigire icyo bitwara, ibyo bigiye gutuma turushaho kwegera abaturage kuko nibwo umuturage azasobanukirwa n’uruhare rwe mu kwiteza imbere”.

Amarushanwa yo kwihutisha kwesa imihigo muri uwo Murenge wa Nyarubaka azajya asuzumwa aho ageze. Hafashwe n’umwanzuro w’uko abakuru b’imidugudu, n’abatwara amasibo bazajya bafata umwanya wo kugaragaza ibyo bagezeho buri kwezi kandi abahize abandi bagahabwa ingororano.

Nyuma y'umwiherero biyemeje kuzahura imihigo ikiri inyuma kugira ngo umuturage atere imbere
Nyuma y’umwiherero biyemeje kuzahura imihigo ikiri inyuma kugira ngo umuturage atere imbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyarubaka murasobanutse

Uwiringiyimana Leandre yanditse ku itariki ya: 23-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka