Kamonyi: Bashyikirijwe isoko rya Mushimba rivuguruye, bizera gukora bunguka

Abaturage b’Umurenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi bashyikirijwe isoko rivuguruye rya Mushimba, rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi abasaga 190, rikaba ryitezweho gufasha urubyiruko rw’abakobwa n’abagore, n’abahungu basanzwe bahacururiza.

Isoko rya Mushiba ryatashywe
Isoko rya Mushiba ryatashywe

Isoko rya Mushimba ryari ryubakishije imbaho n’amabati, bigateza akajagari mu bucuruzi kuko abakiriya ntaho bagiraga basanga ibicuruzwa, ariko abarikoreramo bakaba bavuga ko akajagari kazacika kandi abaricururizamo bose bakisanzura kandi bakagurisha nta muvundo.

Muyizere Jeanne wo mu Mudugudu wa Mushimba, avuga ko batangiye ari bake kandi bahomba kubera ko abakiriya batabonekaga neza kubera imiterere y’isoko ryari rimeze nabi, ariko ubu bizeye kuvugurura akazi kabo.

Agira ati “Imvura yaragwaga tukanyagirwa ntaho tugira tubika, ariko ubu tubonye isoko rizatuma ibicuruzwa bitongera kwangirika. Biragabanya n’akavuyo kuko twacuruzaga tubyiganira ku modoka, bigatuma tudacuruza neza ariko ubu umukiriya araza agatembera agashakamo ibyo yifuza”.

Abayobozi basuye isoko ry'imbuto rya Mushimba
Abayobozi basuye isoko ry’imbuto rya Mushimba

Uwitonze Bella avuga ko isoko rya mbere batakwirwagamo, kandi imvura yagwaga ibintu byabo bakajya kubibitsa kubera kubura aho kugama, naho ku kijyanye no gutanga serivisi ngo ntabwo byakorwaga kuko bashukamirizaga umukiriya bamusaba kugurira buri wese.

Avuga ko yizeye gukomeza ubucuruzi bw’imboga n’imbuto mu buryo bunoze, kuko ubundi yabikoraga mu kavuyo, akongera ubushobozi ku buryo aziyubakira inzu cyangwa akagura moto ikorera amafaranga.

Agira ati “Ubu hari impinduka kuko umukiriya araza agatoranya icyo ashaka, buri wese agacyura amafaranga, bigatuma abakiriya bazarushaho kutugana kandi tutabangamirana”.

Hacururizwa ibitoki byinshi by'imineke
Hacururizwa ibitoki byinshi by’imineke

Umubyeyi witwa Uwimana Agnes usanzwe acururiza i Mushimba, avuga ko iyo imodoka yazaga, abatoya b’imbaraga babarushaga umuvuduko bakaba ari bo bagurisha, ariko ubu bamaze kubona isoko abakiriya bakaba bisanzura buri wese akabona amafaranga.

Agira ati “Abana bato barirukaga bakadutanga ku modoka, njyewe ngasigara nicaye ngategereza umuntu unzi gusa akaba ari we umpahira. Ubu ndicara hasi unzi akaza akampahira n’utanzi akaza kuko ubu hano harisanzuye”.

Hakim MUGENYI wari uhagarariye Save Generations Organization, avuga ko bazakomeza gukurikirana uko iryo soko rifasha abagore n’abakobwa, barikoreramo by’umwihariko abashya bahawe igishoro ngo bafashwe kwita ku miryango bashinze batarageza igihe.

Abakiriya bazajya bisanzura bareba ibyo bahaha
Abakiriya bazajya bisanzura bareba ibyo bahaha

Agira ati “Twashyizemo abandi bashya bafashe inshingano zo kwita ku miryango batarageza igihe kuko barera abana babo, turifuza ko nabo barushaho kwiteza imbere tuzakomeza kubakurikirana”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, avuga ko kuba abahawe ibibanza babonye aho bakorera hisanzuye, bikwiye kubabera imbarutso y’iterambere ryabo by’umwihariko abakiri bato.

Agira ati “Kuba baritinyutse bakumva ko bakwiye kwiteza imbere, turabasaba gukora cyane, abana b’abakobwa n’abahungu bafite imiryango bitaho bakiri bato, bakomeze bumve ko inshingano zabo bazikora neza turabasaba kwirinda ibyatuma bongera gusubira inyuma mu byo bahozemo”.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere urubyiruko, abakobwa n’abahungu 30 batangiye inshingano zo kwita ku miryango batarageza igihe (ababyariye iwabo), bahawe igishoro cyo gukorera muri iryo soko rishya ku nkunga y’umushinga wita ku bakiri bato (Save Generations).

Meya Nahayo asaba abubakiwe isoko kurushaho gukora cyane
Meya Nahayo asaba abubakiwe isoko kurushaho gukora cyane

Muri rusange isoko rya Mushimba rizabasha kwakira abarikoreramo hafi 200, ubuyobozi bukaba bubasaba kuzajya baribungabunga birinda kwangiza ibikoresho kugira ngo rizakomeze kubafasha kwiteza imbere.

Iri soko ry’imbuto n’imboga rya Mushimba ryubatswe na Save Generations Organization, ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ku nkunga ya UNDP binyuze mu mushinga ’Tumurinde twubaka ejo heza’ ushyirwa mu bikorwa na Save Generations Organization mu Karere ka Kamonyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka