Kamonyi: Bashinze itorero basubiranamo none bibaviriyemo guhagarikwa

Mugabo Eric washinze itorero ryitwa Redmud Gospel Church ndetse n’Umunyamerika witwa Charles wamuteye inkunga ku bikoresho no kubwiriza basubiranyemo none ubuyobozi bahagaritse iryo torero.

Mugabo Eric avuga ko yishingiye itorero yahura n’uwo muzungu akamusaba ko bakorana akamwemerera akaba ari na we wakodesheje inzu bakoreramo iri mu mudugudu wa Nyagacaca, akagari ka Ruyenzi, mu murenge wa Runda.

Avuga ko icyo yapfuye n’uwo muzungu ari uko yishingiye itorero akaba yari agiye kurimutwara arishakira undi mwishingizi utari EBRR yari asanzwe akorana na yo.

Abo bagabo batangiye gushyamirana mu cyumweru cyatangiye tariki 11/06/2012 ubwo Eric Mugabo yabwiraga bamwe mu bayoboke ko uwo muzungu bakwiye kureka gukorana na we kuko yamusabye gukora urutonde rwabo akurikije amoko; nk’uko bamwe mu bayoboke basengeraga muri iryo torero babitangaje.

Abandi bayoboke bo bavuga ko abo bagabo bapfuye amafaranga kuko Eric yari yizeye ko uwo muzungu azajya azana inkunga akaba ari we uzicunga. Eric ngo yari yaremereye idini rya EBRR (Eglise de la Bonne Nouvelle pour des Rachetés au Rwanda), ryamwishingiye ngo yemererwe gukora, umufuragiro (commission) wa 20% by’amafaranga yinjiye mu itorero yaba amaturo cyangwa inkunga.

Icyo gihe ngo umuzungu yahise aza atwara ibikoresho byo gucuranga yari yarazaniye itorero avuga ko agiye gukorana n’abandi.

Umuyoboke w’iryo dini witwa Nyiranzabarantumye Esperance wari waragurije itorero amafaranga ibihumbi 200, yabonye umuzungu agiye kandi bari bamutegerejeho inkunga atanga ikirego ku buyobozi bw’umurenge, ngo amenye uko azishyurwa.

Inzu ya Twahirwa iri mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi basengeragamo.
Inzu ya Twahirwa iri mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi basengeragamo.

Uwo muzungu ukorera umuryango (Ministry) witwa Full Gospel Christian Church, yavuze ko yabonye itorero rya bo ritafite ubuzima gatozi, ahitamo ko bakorana n’Itorero Inkuru Nziza ariko Mugabo Eric arabyanga. Yabonye abyanze ahitamo gutwara ibikoresho bye.

Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Runda Mwitiyeho Gratien, yatangaje ko nta macakubiri ashingiye ku moko uwo muzungu yashatse kuzana mu bayoboke nk’uko Eric abimushinja, kuko bagenzuye mu butumwa yagiye atanga kuri Internet no muri telefoni bakabura gihamya.

Yemeje kandi ko Iryo torero “Redmud Gospel Church” rihagaritswe gukora kuko nta buzima gatozi rifite bwo gukorera mu Rwanda. kuko inzu bakoreragamo yari yarakodeshejwe n’umuzungu yasubijwe mu maboko ya nyirayo ari we Twahirwa Vincent.

Ku bijyanye n’amafaranga Nyiranzabarantumye yari yaragurije itorero, hemejwe ko amafaranga ibihumbi 80 yari ari kuri konti y’itorero ayishyurwa, asigaye Mugabo Eric n’abandi bayoboke bakazayakusanya bakamwishyura cyangwa hakagurishwa ibyuma by’umuziki by’itorero byafatiriwe bikaba biri ku biro by’umurenge wa Runda.

Kuba Mugabo Eric yarashyizeho itorero ku buryo budakurikije amategeko y’u Rwanda, Mwitiyeho yavuze ko babishyikirije inzego za polisi ngo zibikurikirane.

Iryo torero ngo rifite abayoboke bagera kuri 200, bakaba bamaze amezi abiri basengera mu nzu ya Twahirwa Vincent ariko bamubwiye ko agomba kongera kuyikodesha n’abantu bafite ibyangombwa byemewe n’amategeko.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Babihorere umwami w’abami araje abakubite ya nkoni yakubise abacururizaga mu rusengero, ntabwo yayitaye. Bakwigishije ubutumwa bwiza uwabatumye amafaranga cga kubigira ibyabo babishakira abaterankunga ninde?

DONATIEN yanditse ku itariki ya: 20-06-2012  →  Musubize

Ariko ayo moko avahe ko nta moko akiba mu Rwanda, n’ikimenyimenyi ntayo tugira mu irangamuntu.(...)
Iyo ni iturufu ishaje niba atari ukujijisha ngo nta bwoko buri mu byangombwa. Ariko umuntu aba azwi kuva ku isoko ye.
Rwanda we!

Mukunzi Gédéon yanditse ku itariki ya: 20-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka