Kamonyi: Barindwi bafatanywe litiro zirenga 1,000 z’ibikomoka kuri Peteroli bacuruzaga bitemewe

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yafashe abantu 7 baguraga mazutu na lisansi ku bashoferi batwara amakamyo manini agemura ibyo bicuruzwa.

Abo bose bafatanwe litiro 1,025 za Mazutu na Peteroli, iyo bamaraga kubivoma muri ayo makamyo, babicuruzaga ku mafaranga macye mu bashoferi bo mu Rwanda, bukaba ari ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli butemewe n’amategeko.

Abafashwe ni Nzabandora Innocent w’imyaka 27 na Ntirenganya Céléstin w’imyaka 38, abo ni bo bari abakoresha b’abana biganjemo abari munsi y’imyaka 18 ari bo Muhoza Olivier w’imyaka 19, Ishimwe Fiston w’imyaka 17, Iraguha Olivier w’imyaka 17, Tuyishimire Jacques w’imyaka 19 na Bizuwiteka Patrick w’imyaka 17.

Abo ni bo bari bashinzwe kuvoma, kubika no kurinda amavuta yabaga yaguzwe mu makamyo, yagurwaga na Nzabandora na Ntirenganya. Bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Kigembe, Umudugudu wa Mushimba, nk’uko bitangazwa ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko kugira ngo abo bantu bafatwe byaturutse ku bwumvikane bucye bwa bariya bagabo babiri, bapfuye amafaranga uwitwa Ntirenganya ahamagara Polisi avuga ko hari abantu basinze barimo guteza umutekano mucye mu mudugudu.

SP Kanamugire yagize ati "Ntirenganya yapfuye amafaranga na mugenzi we Nzabandora barashwana, ahita ahamagara Polisi ya Gacurabwenge avuga ko muri uwo mudugudu hari abantu banywa inzoga mu tubari ndetse n’umuyobozi w’umudugudu arimo kubafungira ubusa. Abapolisi bagiyeyo basanga Ntirenganya yasinze cyane ndetse n’urubyiruko akoresha mu kuvoma no kurinda Mazutu na Peteroli na bo basinze bararwana, abayobozi mu nzego z’ibanze barabafata”.

SP Kanamugire yavuze ko umuyobozi w’umudugudu wa Mushimba yahise agaragariza abapolisi ikibazo cy’abo bantu n’inzu babikamo biriya bikomoka kuri Peterori, basanga harimo amajerikani 41 n’ingunguru ku ruhande byuzuyemo Mazutu na Peteroli bavomaga mu makamyo.

Ati “Umuyobozi w’umudugudu yahise agaragaza inkomoko y’ubusinzi n’umutekano mucye bitewe n’abo bantu bacuruza ibikomoka kuri Peteroli rwihishwa. Babibikaga ahahoze sitasiyo yitwa Safari (nyirayo yarayihagaritse ntigikora). Abapolisi bageze mu nzu iri muri iyo sitasiyo basangamo matora bararaho, ndetse barara mu majerikani yuzuye Mazutu na Lisansi”.

SP Kanamugire yavuze ko ibyo bakoraga binyuranijwe n’amategeko kuko bishobora guteza impanuka bakaba bahira mu nzu ndetse bagatwika abaturanyi.

Ati “Ubucuruzi bw’ikomoka kuri petero bugira uko bukorwa kandi ubukora akaba afite ibyangombwa, bariya bantu nta byangombwa bafite. Bararaga mu majerikani yuzuyemo mazutu na lisiansi kandi bashobora gucana ikibiriti wenda banywa itabi ikibatsi cy’umuriro kigahura na Mazutu na lisinsi bagashya ndetse bagatwika abaturage bahegereye”.

Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge kugira ngo hakorwe iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka