Kamonyi: Barashima umuryango ‘Single Parents’ wabahaye mituweli n’ibiribwa

Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo barashima ibikorwa by’umuryango ‘Single Parents’ uherutse kwishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza imiryango 120 yo muri ako Karere, bakanayiha ibiribwa.

Abagize uwo muryango baherutse gusura abo baturage mu Kagari ka Mwirute mu Murenge wa Rukoma, babagezaho ubwo bufasha.

Ni gahunda bafashe nyuma y’uko Icyitegetse Yvonne uba muri Amerika uhagarariye uwo muryango asuye urugo rumwe rw’umuturage bitiranwa witwa Yvonne, akababazwa n’imibereho itari myiza yasanze abo bantu babayemo.

Muri rusange imiryango 120 yo muri ako gace yishyuriwe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ungana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 360, bahabwa n’ibiribwa birimo umunyu, isukari, umuceri, kawunga n’ibikoresho by’isuku bifite agaciro k’amafaranga abarirwa mu bihumbi 400.

Abagize uyu muryango barimo no gutegura ikindi gikorwa cyo koroza abo baturage amatungo no kubashakira ibikoresho by’ibanze byo mu nzu nka matela, ibiringiti n’ibindi.

Umuryango Single Parents Organization wibanda ku bikorwa by’ubugiraneza, ukaba by’umwihariko warashinzwe mu rwego rwo gufasha umubyeyi urera umwana cyangwa abana wenyine yaba umugabo cyangwa umugore. Ubuyobozi bw’uwo muryango buvuga ko batazagarukira kuri ibyo bikoresho baha abagize iyo miryango, ahubwo barateganya no gukomeza kuyikurikiranira hafi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ahantu hose tuzahagera rwose

olga yanditse ku itariki ya: 4-10-2022  →  Musubize

mwarakoze gutanga iyonkunga muzafashe nabandi ? bomutu ndi turere badashoye kuko nubutabazi

gakunzi teresiforo yanditse ku itariki ya: 3-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka