Kamonyi: Barashima kugira ikaye y’imihigo, ariko barasaba kunoza imitegurirwe yayo

Mu rwego rwo kunoza imihigo y’ingo, ubuyobozi bw’akarere butegura urutonde rw’ibikenewe n’abaturage muri rusange, akaba aribyo buri rugo rwo mu karere ruharanira kugeraho mu gihe cy’umwaka. Abaturage bo basanga guhuza imihigo atari byo kuko badahuje ubushobozi.

Kuryama kuri matora, gutunga radio na telefoni, kumenya gusoma no kwandika, ni imwe mu mihigo isabwa kugerwaho na buri rugo ruri mu karere ka Kamonyi. Bamwe mu baturage bavuga ko hari abatirirwa bagorwa no kugera kuri iyi mihigo kuko baba bayisanganywe.

Mu gihe iyi gahunda igamije ko buri muturage aharanira gutera intambwe mu terambere, abaturage bavuga ko hagomba kunozwa imitegurirwe y’imihigo. Ibyo ngo bigakorwa hakurikije imibereho n’ubushobozi bw’abatuye buri gace.

Ikaye y'imihigo ikoreshwa mu ngo mu karere ka Kamonyi.
Ikaye y’imihigo ikoreshwa mu ngo mu karere ka Kamonyi.

Nyandwi Jean Bosco utuye mu mudugudu wa Rubumba akagari ka Ruyenzi, mu murenge wa Runda, asanga guhiga bifasha umuryango gukorera ku ntego, ariko na none ntashima kuba ingo zo mu mijyi n’izo mu cyaro zihiga bimwe kandi ibihakenewe atari bimwe.

Arasaba ko hanozwa uburyo bwo gutegura imihigo, mu gihe kizaza, umuturage akajya akora imihigo ukwe agendeye kubyo akeneye, aho kugenerwa imihigo muri rusange. Aratanga urugero rw’uko imihgo ishobora kuba iy’abaturage b’umurenge wa Ngamba, itandukanye n’iy’ab’uwa Runda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, Nyirandayisabye Christine, nawe ahamya ko imihigo iri mu ikaye hari aho itajyanye na bamwe mu bagomba kuyihigura, bakaba bateganya ko buri muntu yajya ahiga ibijyanye n’ubushobozi bwe.

Nyandwi arashima ko imihigo ifasha abaturage kwiha intego z'iterambere.
Nyandwi arashima ko imihigo ifasha abaturage kwiha intego z’iterambere.

Ngo gahunda yo kubategurira imihigo mu ikaye ni uburyo bwo kubamenyereza. Mu bihe bizaza bishoboka ko bazajya bategurira umuturage ikaye itanditsemo umuhigo n’umwe; bagasaba umuturage ko ariwe wiyemeza ibyo azageraho, ubuyobozi bukahagera buje kubisuzuma.

Ubwo basuzumaga imihigo ku rwego rw’umudugudu kuri uyu wa kane tariki 12/06/2014, abakuru b’imidugudu bagaragaje uburyo abaturage bashyize mu bikorwa imihigo y’ingo, basanga barayihiguye hejuru ya 90%.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 3 )

umuturage wese aho ari mu rwanda agomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cye yicungira umutekano kandi aharanira kwiteza imbere kuko gutera imbere kwe bigira ingaruka nziza ku gihugu

manyinya yanditse ku itariki ya: 13-06-2014  →  Musubize

umuturage wese aho ari mu rwanda agomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cye yicungira umutekano kandi aharanira kwiteza imbere kuko gutera imbere kwe bigira ingaruka nziza ku gihugu

manyinya yanditse ku itariki ya: 13-06-2014  →  Musubize

erega nta buzima butagira intego , kandi intego niyaburi wese , ndetse buretse numuntu kugiti cye na societe muri rusange nayo yakagombye kugira intego nkuko tubikora i rwanda, ngaho natwe nitwihe amanota tugereranyije nigihe tutairaga imihigo turebe nubu aho bigeze , harimo itandukaniro rinini, icyo dusabya nkabaturage twe nugufastanya hafi na hafi nabayobozi bacu

kimenyi yanditse ku itariki ya: 13-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka