Kamonyi: Barasaba ko iperereza ku rupfu rwa Mukamihigo warokotse Jenoside ryakwihutishwa

Umuryango wa Mukamihigo Immaculée urasaba ko iperereza ku rupfu rw’umubyeyi wabo Mukamihigo wishwe tariki 02 Kamena 2022, iyi tariki ikaba ihura n’itariki yarokokeyeho i Kabgayi hamwe n’abandi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye ku gicamunsi cyo ku wa 02 Kamena 2022, ubwo abavandimwe n’inshuti barimo gusoza igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, maze bacikamo igikuba dore ko yari yanabasabye ko bamujyana kwibuka bakamubwira ko bahamubera.

Mukamihigo yiciwe iwe mu rugo aho yari atuye mu Murenge wa Nyamiyaga afite imyaka 79 y’amavuko, mu masaha ya saa tanu n’igice nk’uko bitangazwa n’abagize umuryango we, hakaba hakekwa umukozi we w’imyaka 18 wari umaze iminsi ibiri ahawe akazi ko kuragira inka muri urwo rugo, wahise aburirwa irengero.

Abagize umuryango wa Mukamihigo bagaragaza ko kuba umubyeyi wabo yarishwe ku itariki yarokokeyeho, bigaragaza inzika n’ubugambanyi bwari bugamije kuzamwica, kandi abo muri uwo muryango bakaba bafite ubwoba bw’uko kuba uwamwishe atarafatwa, biteye inkeke ku basigaye bo muri uwo muryango.

Mugunga Jean Baptiste uhagarariye umuryango wa Nyakwigendera, avuga ko batanze amakuru ahagije y’urupfu rw’umubyeyi we, arimo no kuba telefone ya nyakwigendera ikiri ku murongo kandi yarabuze akimara kwicwa.

Avuga ko kuba uwo mukecuru yarishwe kandi urugo rwe rukikijwe n’izindi ngo ntihagire utabara, kandi hari n’umugore wajyaga akora akazi kwa mukecuru na we utakigaragara, bigaragaza ko abamwishe bashobora kuba ari ab’aho hafi cyangwa bafite amakuru y’uwamwishe.

Icyifuzo cya Mugunga n’umuryango we kandi kinashyigikiwe n’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), kuko na wo usaba ko iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Mukamihigo ryakwihutishwa hakamenyekana abamwishe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, avuga ko atahamya ko urupfu rwa Mukamihigo rufite aho ruhuriye no kwibasira abarokotse Jenoside, ariko ngo ntawabura kugira amakenga ko uwamwishe abikura ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Nyuma y’icyumweru kimwe Mukamihigo yishwe, Ahishakiye yatangaje ko ibimenyetso by’ibanze biboneshwa amaso byagaragazaga ko yaba yishwe, kandi hakekwa umukozi we n’abagize uruhare mu kuzana uwo mukozi muri urwo rugo.

Yagize ati “Ni ibikorwa bibi bya kinyamaswa nyuma y’imyaka 28 Jenoside ihagaritswe, kuba hakiri Umunyarwanda wumva yavutsa undi ubuzima, ariko turasaba abarokotse gukomeza kwihangana no kugira amakuru ku bagenda mu ngo zabo, byaba ngombwa bakamenyesha inzego z’ubuyobozi”.

Barasaba ko iperereza ku iyicwa rya Mukamihigo ryakwihutishwa
Barasaba ko iperereza ku iyicwa rya Mukamihigo ryakwihutishwa

Ahishakiye asaba ko igihe uwahitanye ubuzima bwa Mukamihigo yaba afashwe, yazanwa kuburanishirizwa aho yakoreye icyaha, kugira ngo bibere isomo n’abandi bakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abo mu muryango wa Nyakwigendera bavuga ko ubwo baheruka kuvugana n’ubuyobozi bwa RIB mu Karere ka Kamonyi, bamenyeshejwe ko iperereza ritahagaze,ko rigikomeje kandi hari ibimenyetso bigenda biboneka.

Mukamihigo Immaculée yari atuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga mu Kagari ka Bibungo mu mudugudu wa Nyamweru. Yavutse mu 1943, atabaruka ku ya 02 Kamena 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Yooo Nyagasani we Koko ibi nibiki Koko Koko ntabwo byumvikana, ni gute hashize amaezi abiri yose, ntamuntu urafatwa, byumvikana gute se ubundi uwo Mubyeyi yaratuye wenyine, nigute se atababawe cg ngo atabarizwe, rwose Hari icyoIhishe inyuma yuripfu rwuyu Mubyeyi. None se Niba uwo mushumba yaramaze iminsi ibiri ahaje murumva hatarimo Gahunda ubwo se Hari icyo yakuba ashwaniyeho nuriya Mubyeyi mu minsi ibiri Koko, nimukurikirane murebe neza byukuri urasanga neza Ari umugambi wateguwe umaze iminsi kubera ko uriya nyakwigendera yagiye atwarirwa abakozi abashumba bagshukwa nabaturanyi muraza gusanga Byari uburyo bwo kugira ngo hazaze abo batari bamenyeranye, hanyuma bahite bamwica nk’uko babishyize mubikirwa, iperereza rya mbere nibabanze bafatebariya baturanyi be ba hafi bafungire ahantu hatandukanye bazabivuga rwose pe ndetse ikigaragara uwishe uriya Mukecuru uzasanga ahishwe muri bariya bantu.

Nsabimana jean yanditse ku itariki ya: 27-07-2022  →  Musubize

ubutabera burakenewe pe, ariko uzi kwica umuntu hagashira amezi 2 nta muntu urafatwa, bituma n’umuryango uhorana ubwoba ko uwakoze ibyo azakora n’ibindi. twizere ko abo bagizi ba nabi bazafatwa, bagashyikirizwa ubutabera.

mukashyaka yanditse ku itariki ya: 27-07-2022  →  Musubize

Umva mbabwire, ibi bintu birimo ubugome nakagambane gakabije,karenze ukwemera, nigute umuntu yicwa kumanywa y’ihangu, aturanye n’abandi ngo abamwishe barabuze?ukagirango yaraturanye nibihuru? Rwose hakwiye gushyirwa kukarubanda bariya bagizi banabi.

Rwigemera yanditse ku itariki ya: 27-07-2022  →  Musubize

Aba bicanyi nibagaragazwe rwose, bahannywe by’intangarugero.kandi inzego zishinzwe iperereza zizabikora

Didier yanditse ku itariki ya: 27-07-2022  →  Musubize

Harya ko mperuka NGO RIB nizindi nzego zishinzwe umutekano zikora cyane harya ubu simbona harabayeho kugira uburangare Koko cg babikozenkana, ibi bintu ntabwo byumvikana rwose nigute se ubwicanyi bwakorewe uriya Mubyeyi ni ndengakamere, ntibyumvikana na gatoya, na mba, iperereza kiki ridakorwa habura iki se babuze abarikora se habuze ibikoresho se rwose nibakure umuryango mugihirahiro byibuze ubutabera buboneke, birababaje pe Kandi biteye agahinda, ariko buriya bavuze NGO banyereje amafranga RIB ibisamira hejuru, ikaba yahageze wavuga NGO umuntu yishwe bati iperereza riracyakorwa, wavuga NGO ruswa, ikaba yahageze. Rwose niba RIB Koko ibona ko intego zayo izishyira mubikorwa nikore akazi kayo, abo bicanyi bafatwe bahanwe Koko Kandi inzego zishinzwe umutekano nizite kuri uriya Muryango kuko ubu uyu munsi mugihe abicanyi batarafatwa bafite ubwoba bwo kuba bagirirwa nabi isaha nisaha

Catherine yanditse ku itariki ya: 27-07-2022  →  Musubize

Rwose hakwiye ko hagaragazwa abo bicanyi ntabwo byumvikana rwose, ese Inzego zihagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside ntacyo bibabwiye, IBUKA AVEGA mukwiye gukora ubuvugizi ariya maraso yamenywe abamuvukije Ubuzima bazashyirwe ahagaragara, sinibaza impamvu iryo perereza ritagira icyo rigaragaza? Ubwose akazi bafite gatuma badashakisha bariya bicanyi ni iyihe? Ntabwo byumvikana nibabzishyire ahagaragara zimenyekane

Jane umunyana yanditse ku itariki ya: 28-07-2022  →  Musubize

RIP Mubyeyi, twizeye ko abao bicanyi bazagaragazwa rwose, Imana ikwakire Kandi iguhe iruhuko ridashira. Birababaje umuryango Kandi mwihangane

Nzigira Damascene yanditse ku itariki ya: 26-07-2022  →  Musubize

Rwose twizeye inzego zumutekano zacu Kandi ni ngombwa ntibyumvikana ukuntu umuntu yicwa kumanywa umwicanyi cg abicanyi bakaburirwa irengero gute se twirirwa duha abandi amahoro niterambere twebwe iwacu hakaboneka ubwicanyi bigeze hariya Koko, ni agashinyaguro Kandi birababaje Kandi Koko biteye agahinda. RIP Mubyeyi ariko uzabona ubutabera Kandi Igihugu kirahari

Kayihura Lamazani yanditse ku itariki ya: 26-07-2022  →  Musubize

Nigute se ubukoko umuntu yicwa kumanywa ahantu Hari ubuyobozi Uyu munsi abao bicanyi bakaba bataraboneka, hariya se ntanzegi za Leta zihaba Koko kuva jubisibo kugeza kukagari ngo umwicanyi yarabuze gute se ntabwo bisobanutse pe. Imana yakire nyakwigendera ariko rwose dusanzwe tuziko Polisi ikurikirana neza ndetse nizindi nzego za Leta zifatanya bigashoboka. Rwose ntabwo byumvikana pe byongeye Kandi Ku itariki yarokokeyeho, none Ibyo yahunze arokorwa n’Inkotanyi zo kabyaraa nibyo bamwicishije rwose hakenewe ukuri nubutabera kwiyicwa ryumukecuru. Inzego zacu turazemera Kandi zirashoboye

Ngaboyisonga yanditse ku itariki ya: 26-07-2022  →  Musubize

Yooo, birababaje Kandi biteye agahinda, ikigaragara uriya Mubyeyi harimo akagambane Kandi kateguwe kera cyane. Ariko rwose twizeye inzego zacu zishinzwe iperereza Kandi zizagaragaza abakoze ububwicanyi, ntibyumvikana ukuntu umushumba Yaba amaze iminsi ibiri akica uriya Mubyeyi ese murumva Hari icyo Yaba apfa nawe. Rwose Leta nikore ibishoboka byose uriya mushumba after niho ruzingiye.

Kagabo Bosco yanditse ku itariki ya: 26-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka