Kamonyi: Bakomeje gukora umuganda wo gusana ibyangijwe n’ibiza
Abaturage bo mu mudugudu wa Ryabitana, akagari ka Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge, tariki 16 na 19/05/2012 bafatanyirije hamwe gukora umuganda wo gusana umuhanda no kubaka ibiro by’akagari byari byarangijwe n’ibiza.
Kuva muri Mata 2012, imvura y’itumba yangije ibintu byinshi hirya no hino mu gihugu. Mu mudugudu wa Ryabitana , Akagari ka Gihinga, umurenge wa Gacurabwenge iyo mvura yangije umuhanda uhuza uwo mudugudu n’indi baturanye, isenya n’amazu y’abaturage ndetse n’inyubako y’ibiro by’akagari bari batangiye kubaka.

Umukuru w’umudugudu wa Ryabitana, Musonera Jean Pierre , avuga ko
Ubwo imvura yatangiraga kugwa, amazu amwe n’amwe y’abaturage yasenyutse, benshi muri bo barayisanira ariko imvura yaguye tariki 15/05/2012 yishe umuhanda uhuza umudugudu wa bo n’abaturanyi, ku buryo imodoka ndetse n’abanyamaguru basayaga.
Abaturage bakora umuganda wo gusiba ibinogo by’amazi mu muhanda bashyiramo ibisinde, bagaca imiferege n’ibyobo byo gufata amazi ku mpande z’umuhanda.

Ibiro by’akagari birimo kubakwa muri uwo mudugudu wa Ryabitana, na byo byasenywe n’imvura y’itumba, mu gikorwa cy’umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19/05/2012 hakozwe imirimo yo kubisana.
Umuyobozi w’Akagari wungirije, akaba ashinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, Nzayisenga Mathieu, atangaza ko n’ubusanzwe ibyo biro by’akagari byari biri kubakwa n’umuganda w’abaturage. Akaba abashimira ubwitange bagira mu gikorwa cy’umuganda.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|