Kamonyi: bahangayikishijwe n’umwanda kandi batanga amafaranga y’isuku
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe, buba bwamaze gushaka aho gushyira ibishingwe byo mu Murenge wa Runda, biva mu ngo z’abaturage nyuma y’uko byangiwe koherezwa mu kimoteri cya Nduba mu mujyi wa Kigali.
Byatangarijwe mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi k’ubukangurambaga ku isuku n’isukura mu Mirenge yose igize Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2024 kwatangirijwe mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, ahamaze igihe gito abaturage bavuga ko ibishingwe biva mu ngo zabo bitagitwarwa na Kompanyi yitwa Ubumwe Ltd.
Ubusanzwe iyo Kompanyi Ubumwe Ltd niyo yakoraga akazi ko gukura ibishingwe cyangwa imyanda, mu ngo z’Umurenge wa Runda n’ibigo bihakorera, ku bw’amasezerano na Kompanyi ya COPED nayo icunga ikimoteri cy’Akarere ka Kamonyi gitunganya imyanda itabora.
Iyi COPED nayo yari ifitanye amasezerano n’Akarere ka Kamonyi ko gutwara iyo myanda , ariko ngo iza kubura ubushobozi byanatumye ishyiraho undi rwiyemezamirimo ari we Ubumwe Ltd, wanagiranye amasezerano kuva ubwo n’Umurenge wa Runda, ngo bage batwara iyo myanda.
Nyuma y’uko Ubumwe Ltd yangiwe n’Umujyi wa Kigali kwinjizwa imyanda iva muri Kamonyi, kandi yari imaze imyaka ibiri iyitwara, byateje ikibazo kuko iyo myanda yasohowe nk’ibisanzwe ariko ntiyatwarwa, ari nabwo Ubuyobozi bw’Akarere bwahise bwinjira muri icyo kibazo, ahateganyijwe ko imyanda yakongera ugashyirwa muri COPED.
Umuyobozi wa COPED Buregeya Paulin avuga ko batiteguye guhita bakira ibishingwe byakoherezwa aho bakorera, kuko n’ubundi basanzwe barangiwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA kuhakirira ibishingwe bibora, kuko byangiza igishanga n’amazi yacyo.
Agira ati, “Ubusanzwe ibishingwe byoherezwaga i Nduba mu mujyi wa Kigali ariko Umujyi wa Kigali niwo wari ufitanye amasezerano n’Akarere ka Kamonyi ubwo bakwiye kuganira uko baba bihanganye bakayakira mu gihe natwe twaba twitegura kuba twayakira mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye”.
Yongeraho ko baherukaga guhagarikwa kwakira ibishingwe bibora n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA kubera impungenge zo kwangiza igishanga cy’abaturage bahinga hafi aho n’amazi yacyo, ariko ko habonetse nka miliyoni zigera kuri 50frw batunganya ahashyirwa iyo myanda itabangamiye igishanga.
Agira ati, “Ubu nonaha ntitwahita tuyakira kuko icyatumye twamburwa ubwo bushobozi kiracyahari twebwe ducunga ikimotero cy’Akarere dutunganya imyanda itabora igahita ijyanwa gukorwamo ibindi bikoresha, ibora rero twayakira tumaze gutunganya aho kuyivangurira”.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwafashe imyanzuro itandukanye, irimo gukoresha ikimoteri gicungwa na COPED, cyangwa kuvugana n’Umujyi wa Kigali aho ibyo bishingwe byashyirwa, kandi mu cyumweru kimwe igisubizo kihuse kiba cyabonetse.
Dr. Nahayo asaba abaturage kutongera gusohora imyanda, igihe cyose batarabwirwa aho kuyerekeza, kugira ngo itandagara ku gasozi ikaba yateza ibindi bibazo birimo n’uburwayi, mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye.
Agira ati, “Hari ibisubizo byinshi biri gushakwa bitandukanye ku buryo mu cyumweru kimwe abaturage birinze gusohora ibishingwe rwiyemezamirimo azaba yagarutse kubitwara, ntabwo ari COPED gusa twashyira ibishingwe cyangwa kubijyana i Kigali hari gushwaka ibisubizo birenze ibyo, turasaba abatutage kuba bihanganye ntibasohore imyanda”.
Kompanyi Ububumwe ishinzwe gutwara ibyo muri Runda yagiranye amasezerano n’Umurenge wa Runda, ariko aza guhagarikwa n’Umujyi wa Kigali kubera ko ngo hadakikenewe ko ibishingwe biva ahandi byoherezwa i Kigali, cyakora ngo abakiriya babo bar ii Kigali nta kibazo bafite, ku buryo na Kamonyi bikemutse bakongera kuza kuyitwara.
N’ubwo bimeze gutyo ariko Akarere ka Kamonyi katangije ukwezi kwahariwe isuku n’isukuru, aho abaturage basabwa kudatagaguza imyanda kuko hirya no hino hashyizwe pubele zo kuyijugunyamo, no kwirinda kujugunya amacupa ya purasitiki aho babonye hose, kugira isuku mu ngo no kumubiri
Ohereza igitekerezo
|