Kamonyi: Babangamiwe n’iyangirika ry’ikiraro gihuza Rugarika na Runda

Abaturage bo mu Mirenge ya Rugarika na Runda, baravuga ko bahangayikishijwe n’iyangirika ry’ikiraro kibahuza, ku buryo nta modoka ikibasha kucyambuka, ubu imigenderanire ikaba yarahagaze, guhahirana bikaba bigoye cyane, ariko igihangayikishije cyane kikaba abana bato bambuka icyo kiraro bajya banava ku mashuri, kuko hari impungenge z’uko cyazabateza impanuka.

Ahahoze iteme ryambuka ku Rugarika ryatwawe n'amazi
Ahahoze iteme ryambuka ku Rugarika ryatwawe n’amazi

Abaturage bavuga ko kuva ku mvura y’umuhindo umwaka ushize wa 2022, icyo kiraro cyatwawe, hakabaho kubaka ikindi cyo kuba bifashishije hepfo y’ahangiritse, ariko nacyo cyongeye kwangirika ku buryo nta modoka ishobora kukinyuraho.

Icyo kiraro gikoreshwa cyane mu masaha ya mu gitondo, abana bo mu Murenge wa Rugalika bajya kwiga mu wa Runda ku Ruyenzi, abantu bajya ku kazi mu Mujyi wa Kigali, na nimugoroba abana batashye, abakozi nabo bavuye mu kazi, naho ku manywa ni ingendo zisanzwe ariko nazo zidatuza, kuko usanga ibice by’Umurenge wa Rugarika na Ruyenzi bifatanye n’Umujyi wa Kigali, ku buryo abahatuye bashakira imibereho muri Kigali n’ubundi.

Kuri ubu abamotari mu buryo bugoye kwambuka icyo kiraro, nibo barimo gukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto, naho abana bavuye ku ishuri bazana n’abarimu cyangwa abayobozi b’amashuri bagafatanya n’abashoferi babatwara kwambutsa abana, ngo hatagira uwakora impanuka, ariko ubwinshi bwabo bukaba bubangamirwa n’abandi bashaka gukoresha ikiraro.

Umwe mu bayobozi b’ishuri uje aherekeje abana, avuga ko bigoye kuko ako ni akazi gakorwa buri munsi mu gitondo, saa sita na nimugoroba.

Agira ati "Nibura bahashyire urwego rwa DASSO niba abapolisi ari bakeya, ngaho nawe ibanze kwambutsa abana 400 bagiye kwiga, banavayo, babisikana na za moto ziba zenda kubagongera kuri ibi biti na byo byenda gutwarwa n’amazi. Dufite impungenge z’umutekano w’aba bana mu gihe ikiraro kitarakorwa, kuko ubundi bambukaga n’imodoka none ntizigenda".

Abo bana uko bajya ku ishuri bisaba ko imodoka zibakura hakurya, zagera ku kiraro zikabakuramo bakambutswa bafatanye urunana ku kiraro umwe ku wundi, bagera hakurya bagafata izindi zibajyana ku mashuri, bikaba gutyo no gutaha barangije amasomo.

Abana bambutswa babisikana za moto
Abana bambutswa babisikana za moto

Abamotari bakoresha iki kiraro ahatarangirika cyane nabo bavuga ko batorohewe, kuko iyo ipine itirimutse gato, abagenzi bitura hasi na moto, ku buryo abagira ubwoba iyo bahageze bapandura moto bakongera kuyipandira hakurya, naho abatwaye ibiremereye bo bifashisha abandi bantu babasunika kuko umumotari umwe atahiyambutsa.

Umwe ati "Ubu moto tuyambutsa turi batatau, umwe agafata hirya undi hino undi akayobora kugira ngo yambuke. Turifuza ko badukorera iki kiraro, hanyuma yenda umuhanda ukazaba ukorwa nyuma kuko kidahari ubuzima bwahagarara".

Undi na we ati "Amabuye n’umucanga bimaze igihe hano, batubwiraga ko bagiye kuwukora ariko byarananiranye, ntabwo tuzi impamvu ikiraro kidakorwa, turasaba ko badutabara kigakorwa kuko nicyo gifatiye runini abatuye Ruyenzi na hano ku Rugalika".

Umwe mu bashoferi batwara imodoka zijyana abana ku ishuri, avuga ko nk’imodoka zahagaze hakurya y’ikiraro zitakibona amavuta kuko zitagera kuri za sitasiyo, bigasaba kwitwaza utujerikani ngo bajye kuyagura hakurya.

Agira ati "Ubu ngiye kugura mazutu kuko indi yashizemo, ni ukwitwaza utubido, ubu turabangamiwe mu kazi kuko utambutse ngo ugeze abana ku ishuri, urumva ko utazahembwa ayuzuye, kugurana abana mu modoka nabyo ni ikibazo kuko nk’iyagira ikibazo ntiwabona aho unyura ujya kuyikoresha mu igaraji".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Egide Ndayisaba, avuga ko ikiraro nta munsi uzwi kizaba cyatangiye gukorwa, ariko ko isoko ryarangije gutangwa kandi ko amasezrano na Kompanyi izagikora yamaze gusinywa, ku buryo imirimo iri hafi gutangira, naho ku kuba umutekano w’abacyambuka n’amaguru na za moto ubangamiwe, ngo hahora abapolisi bafasha kwambutsa abantu.

Icyapa kibuza imodoka kwambuka zerecyeza ku Rugarika
Icyapa kibuza imodoka kwambuka zerecyeza ku Rugarika

Icyakora ubwo Kigali Today yahageraga, nta mupolisi wari uhari yemwe n’imigozi izitira aho abantu batemerewe kwambuka bayikuyeho, ku buryo hagize nk’umuntu udasanzwe azi aho hantu, yakwibeshya ko umuhanda nta kibazo ufite akaba yawushoraho imodoka.

Uwo muyobozi avuga ko niba abapolisi batakihaza atazi impamvu, ariko ubundi ngo mu gitondo na nimugoroba baba bahari, kandi ko avugana na mugenzi we w’Umurenge wa Rugalika, bagashakira hamwe igisubizo kugira ngo abambuka batagirira ikibazo kuri icyo kiraro.

Agira ati "Ubundi hahora abapolisi bafasha abaturage kwambuka, umenya impamvu utahabasanze ari uko hari ku manywa yenda baza mu gitondo na nimugoroba ahaba hari abantu benshi, ariko turaganira na Rugarika turebe uko tugikemura bigende neza".

Naho ku kijyanye no kuba ikiraro cyahahoze cyarangiritse ntigikorwe kandi amabuye n’umucanga bihari, avuga ko byatewe n’uko bari bagiye gukora mu buryo bworoheje, gukora ikiraro kiri ku muhanda wo ku rwego rw’Igihugu bikaba bireba RTDA".

Ati "Uriya ni umuhanda wo ku rwego rw’Igihugu, RTDA yamaze gutanga isoko kandi n’amasezerano yo kucyubaka yarakozwe, igisigaye ni ukwihutisha ikorwa ryacyo, kuko natwe turabibona ko kibangamiye imihahiranire n’imigenderanire".

Ikindi kibazo cyari cyavutse ku bo ikiraro cyangiritse batarageza imodoka zabo mu ngo, ni ukubona aho baziraza bavuye ku kazi, kuko sitasiyo bazisigagaho Polisi yazihirukanye, icyakora ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwabemereye kujya baziraza mu mbuga ya gare ya Ruyenzi n’imbere y’isoko, kugira ngo zirindirwe umutekano.

Imodoka zigurirwa amavuta mu tujerikani
Imodoka zigurirwa amavuta mu tujerikani
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

BJR, UBUNDI SE ABAYOBOZI BO MURI KAMONYI NUKO BATAKIZI? NKUBU HABAYE IMPANUKA HAKAGWAMO ABANTU MWAKUMVA UKO BAVUGA NGO TUGIYE KUBIKURIKIRANA?? NGO AYO MAKURU NTITWARI TUYAZI....!!!! MUZABA MUBYUMVA

RUTOMORO yanditse ku itariki ya: 19-05-2023  →  Musubize

Bakabaye badushakiye uburyo nk’abaturage tuba dukoresha mungendo zaburimunsi mugihe Ikiraro kirambye kitarubakwa kuko n’ikibazo gikomeye cyane.

Alexis yanditse ku itariki ya: 18-05-2023  →  Musubize

Byaba byiza badukoreye ikiraro cy’agateganyo mu gihe hazaba hakorwa ikiraro kirambye abahatuye reka dutegereze twihanganye

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-05-2023  →  Musubize

Barwana kuri uyu murenge wa rugarika

Texnus yanditse ku itariki ya: 18-05-2023  →  Musubize

Birababaje abantu bensh bajya bagwamo, kandi ubuyobozi burabizi
bahora bavuga ngo bazagikora bigahera mu magambo, kandi nta munsi tudatanga imisoro.

RICHARD yanditse ku itariki ya: 18-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka