Kamonyi: Amazu 37 yasenywe n’imvura mu tugari twa Kagina na Gihara

Ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki 12/11/2012, imvura ivanzemo umuyaga n’urubura yasenye amazu 37 mu tugari twa Gihara na Kagina mu murenge wa Runda. Abasenyewe bacumbikiwe n’abaturanyi mu gihe ubuyobozi bukibasabira inkunga y’amabati ku karere.

Iyo mvura yaguye mu masaa cyenda z’umugoroba, yibasira uruhande ruhana imbibi n’umujyi wa Kigali (Shyorongi) kuko ariho yaje ituruka. Umuyaga wagurukishije ibisenge by’amazu, amwe muri yo n’ibikuta birahirima; urubura narwo rwangiza imyaka.

Abasenyewe n’imvura bavuga ko iyo mvura yaje ihutiyeho ku buryo n’ibintu byari mu nzu byose byononekaye. Mu kagari ka Kagina ho, inzu yagwiriye umugabo witwa Ngaboyaruti Yussouf ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gihara, ariko mu gitondo bamusezereye.

Mu kagari ka Kagina, umugabo witwa Ngaboyaruti Yusufu yagwiriwe n'inzu.
Mu kagari ka Kagina, umugabo witwa Ngaboyaruti Yusufu yagwiriwe n’inzu.

Ngo imvura yabasanze mu nzu n’abana bane, umugore arwana no guhungisha abana; maze umugabo igikuta kiramuhirimira. Imyambaro, ibyo kurya ndetse n’ibiryamirwa byari mu nzu nabyo imvura yarabidihije, ku buryo basigariye aho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, Nyirandayisabye Christine, atangaza ko iyo miryango yasenyewe yiyongereye kuyasenyewe mu kwezi gushize, yose hamwe ikaba ibaye 48.

Arasaba abaturanye n’abasenyewe n’imvura kuba babacumbikiye, mu gihe umurenge ugitegereje inkunga y’amabati wasabye akarere ngo babasanire kuko abenshi mu basenyewe ari abatishoboye.

Inzu zasenyutse.
Inzu zasenyutse.

Yongeyeho ko mu rwego rwo gukumira ibiza biterwa n’umuyaga, mu gihe kirambye, bateganya gutera ibiti byinshi mu duce dukunze gusenyerwa n’umuyaga.

Mu kwezi gushize, mu kagari ka Kagina imvura yari yahasenye amazu 11. Icyo gihe mu karere kose, imvura yari yasenye amazu agera ku 119, yangiza n’insinga z’amashanyarazi mu mirenge imwe n’imwe.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 1 )

Twarwanye intamambara nyinshi, iyi yi miyaga yo ntabwo tuzayirwana ngo tuyitsinde gusa mutere ibiti ahantu hose hashoboka bavandi!!!!

elie yanditse ku itariki ya: 13-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka