Kamonyi: Akarere kemeye gukemura ikibazo cy’abaturiye ahacukurwa ingwa n’uruganda rwa Ruliba

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques yakoranye inama n’abaturage 25 bafite isambu mu murenge wa Runda uruganda Ruliba Clays LTD rushaka gucukuramo ingwa, maze abamenyesha ko akarere kemeye kubaha ingurane maze kakaziyumvikanira na Ruliba.

Mu kiganiro uyu muyobozi yagiranye n’abo baturage tariki 07/02/2013, yabasobanuriye ko impamvu batekereje gukemura iki kibazo, ari uko babonaga kumvikana hagati y’abaturage na Ruliba byarananiranye, kuko amafaranga abaturage bashaka ntaho ahuriye n’ayo Ruliba yifuza kubaha.

Ngo bitewe n’uko ubuyobozi buba bugomba kurenganura abaturage kandi bukaba bufite n’inshingano zo gufasha ishoramari kugira ngo igihugu gitere imbere, Akarere kiyemeje gushaka amafaranga kakaba ariko kimura abaturage, noneho Ruliba yahakenera ikumvikana na ko.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko ku ikubitiro kazatanga ingurane y’ibibanza 25 mu bibanza 41 bigomba gushakirwa ingurane. Ibyo bibanza 25 bikazakatwa mu mudugudu wa Nyabitare, akagari ka Ruyenzi, aho akarere kimuye abaturage kakaba kari kuhageza ibikorwa remezo nk’imihanda ngo hazubakwe inzu zisa.

Ibindi bibanza 16 bisigaye, umuyobozi w’akarere yabatangarije ko akarere kazabigura umwaka utaha kuko ubu nta mafaranga yo kuhabaguranira kabona. Ngo bihutiye gushaka ibibanza 25 bingana n’umubare w’abahafite ibibanza; kandi aho hasigaye n’ubundi ntihemewe kubakwa kuko hagwirwa n’ibiza ku buryo bworoshye “high risk zone”.

Umuyobozi w'akarere ka Kamonyi mu nama n'abaturage bafite amasambu aho Ruliba ishaka gucukura ingwa.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi mu nama n’abaturage bafite amasambu aho Ruliba ishaka gucukura ingwa.

Abaturage bashimye ubuyobozi bw’akarere bwatekereje kubakemurira ikibazo, basaba ko bahabwa igihe cyo kwimura ibikorwa birimo, ndetse bagahabwa n’amasezerano yanditse y’igihe ibyo bibanza 16 bisigaye bizaherebwa ingurane, kuko bahasigaranye ntacyo habamarira hegereye ibirombe bicukurwamo ingwa.

Umuyobozi w’akarere yabijeje ko nta kibazo bazagirana, yemerera abafite ibyo bagomba kwimura igihe gihagije cyo kubikora. Yasabye umukozi ushinzwe ubutaka n’imyubakire gufatanya n’abaturage bakagena agaciro k’ibyo bibanza bisigaye, akazabishyikiriza akarere kakabyigaho. Abemerewe ingurane, bakazazihabwa tariki 15/02/2013.

Ikibazo cy’aba baturage cyari kimaze imyaka ibiri, aba baturage bafite isambu ya hegitari zigera kuri 4, barabuze ubwubaka cyangwa ngo bagurishe n’uruganda rwa Ruliba; kuko rwashakaga kubaha amafaranga miliyoni 60, mu gihe bene isambu bashakaga miliyoni 240.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka