Kamonyi: Akagari ka Nkingo kizihije isabukuru y’imyaka 25 y’ umuryango FPR Inkotanyi
Abanyamuryango ba FPR bo mu kagari ka Nkingo , umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi, bizihije isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse, mu muhango wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 9/11/2012.
Abanyamuryango bagarutse ku bikorwa u Rwanda rwagezeho rubikesha FPR Inkotanyi, aho kuriye Umuryango FPR mu karere ka Kamonyi, Jacques Rutsinga, yatangaje ko mu myaka 25 hari byinshi byagezweho byo kwishimira.
Rutsinga yagarutse ku mutekano, ubutabera n’imiyoborere myiza, by’umwihariko akarere ka Kamonyi datakwibagirwa uburyo ku buyobozi bwa FPR aribwo bagejejweho amashanyarazi na Perezida Nyakubahwa Paul Kagame.

Urugaga rw’urubyiruko rwa FPR Inkotanyi, rwashikirije inka n’ibikoresho byo mu nzu umukecuru witwa Marie Josee Kankundiye utuye mu mudugudu wa Rubona akagari ka Nkingo, nyuma yo kumwubakira.
Ukuriye Umuryango mu murenge wa Gacurabwenge, Ephrem Karangwa, yatangaje ko mu myiteguro y’isabukuru yizihijwe, abanyamuryango bakoze ibikorwa byinshi byo gufasha abatishoboye harimo gusana amazu, korozanya inka no guha ibiribwa bamwe mu batishoboye.

Abanyamuryango bitabiriye ibi birori, nabo bahamya ko umuryango FPR wazanye udushya twinshi tuganisha ku mpinduka zigamije iterambere, nk’ubwisungane mu kwivuza, Girinka, abana bigira ubuntu, abagore bafite ijambo no gukorera mu makoperative.

Abayobozi b’umuryango FPR bitabiriye ibirori, bashimiye abanyamuryango bo mu karere ka Kamonyi, babasaba gukomeza gufatanya bagaharanira imibereho myiza ya buri Munyarwanda, kuko ari yo ntego y’umuryango FPR Inkotanyi.
Kwizihiza Isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango FPR, bizakomeza no mu tundi tugari, ku rwego rw’igihugu uwo iyo sabukuru ikazizihizwa tariki 15/12/2012.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mwiriwe?turashima ibyo umuryango umaze kugeza ku banyarwanda.ariko ndanenga amafuti akorwa n,abayobozi bamwe maze kubea ubucuti cg ruswa bakayaceceka kandi bibangamiye abanyamuryanga.Ndatanga urugero rwa gitifu w,umurenge wa nyamiyaga wabize umuturage ayobora akajya mubitaro amezi 3 .Gusa ubanza urukiko rumaze kumukatira igifungo cyamezi 6,hara iyi niyo miyobore myiza?turabizi nta cyo meya yakora ariko se njyanama yo ikora iki?