Kamonyi: Afungiwe gusambanya mushiki we w’imyaka 15

Umusore witwa Dushimimana Bosco, kuva tariki 03/03/2012, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma azira gusambanya mushiki we w’imyaka 15 ku gahato. Uwo musore arabyemera akavuga ko yabiterwaga n’ibiyobyabwenge.

Dushimimana atuye mu mudugudu wa Rushikiri, akagari ka Murehe mu murenge wa Rukoma, si ubwa mbere yari asambanyije mushiki we. Avuga ko kubera kunywa urumonyi no kunywa kanyanga irari ryamufataga akarongora mushiki we kuko bararanaga ku buriri bumwe.

Kugira ngo uwo mwana atabivuga Dushimimana yamuzaniraga uduhendabana nka bonbons na biscuits. Uwo musore avuga ko yari amaze amezi abiri ararana na mushiki we nk’umugabo n’umugore.

Nyina wa Dushimimana na mushiki we bakuru ngo bari barabimenye ariko babigira ibanga. Uwo mwana niwe wabivuze kuko musaza we yamukubise.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko Rwanda waragowe, ubwo se abo bavandimwe babo ni bantu ki kuburyo ibyo babimenya bakabigira ibanga. nabo nibabajyanane nuwo mwihebe muri mabuso.

Kiiza yanditse ku itariki ya: 4-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka