Kamonyi: Abirukanywe muri Tanzaniya bahawe amazu kandi biteguye gukora ngo biteze imbere
Imiryango 20 igizwe n’abantu 60 birukanywe muri Tanzaniya yashyikirijwe amazu bubakiwe ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage mu karere ka Kamonyi. Minisitiri wo gucyura impunzi no gukumira ibiza yabasabye kuyafata neza, nabo ngo biteguye gukora ngo biteze imbere.
Iyi miryango yashyikirijwe amazu yubakiwe ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage ku wa gatatu tariki 28/5/2014. Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques ,yatangaje ko ayo mazu yuzuye atwaye amafaranga asaga Miliyoni 60, Minisiteri yo gucura impunzi no gukumira ibiza ikaba yarabahaye amabati.

Aya mazu uko ari 20 yubatswe mu mirenge 12, igize aka karere hakaba hari iyafashe imiryango ibiri n’iyafashe umwe bitewe n’ubuso bwayo ndetse n’ubushobozi. Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yashimye Abanyakamonyi batahwemye kwereka urukundo n’ubuvandimwe aba Banyarwanda, babaha ibyo kurya batanga n’umusanzu n’umuganda bo kububakira amacumbi.
Imiryango yahawe amazu, irashima uburyo Leta y’u Rwanda yabakiriye kuva binjira mu gihugu kugera batujwe. Rubatembo Wilson atuye mu murenge wa Rukoma atangarira ubwuzu n’urukundo bakiranywe kuko bakiri hanze y’igihugu bumvaga amakuru mabi ku Rwanda, bakaba barakekaga ko nibaruzamo bazapfa ariko siko babisanze.

“Ubu numva nahera ku mupaka Kagitumba nsuhuza igihugu cyose nshimira Leta y’u Rwanda kuko ari abayobozi n’abaturage bose baratwakiriye kandi batugiriye neza”, Rubatembo Wilson.
Kimwe na Mugenzi we Mukanyonga Betty, wo mu murenge wa Gacurabwenge, ngo biteguye kwiga imirimo ikorerwa mu Rwanda, kugira ngo babashe kwibeshaho no gufasha abandi. Mukanyonga Betty aragira, ati: “turifuza ko abaturage bakomeza kutuba hafi maze bakatwigisha akazi; no guhinga tuzabishobora”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yashimye imyubakire y’amazu yubatswe n’abaturage; ngo ayagereranyije n’ayubatswe n’abaterankunga ntaho ahuriye kuko yubatse neza kandi akomeye. Yasabye aba baturage bashya kwisanga mu gihugu cya bo bakahafata ibyangombwa kuko batazongera kwitwa impunzi.
Minisitiri wo gucyura impunzi no gukumira Ibiza, Seraphine Mukantabana, yashimye akarere ka Kamonyi kabaye aka mbere mu kurangiza kubakira aba Banyarwanda. Yabwiye abubakiwe amazu ko abaturage bayubatse bakanabafasha kubona ibibatunga, bigomwe byinshi ngo bababesheho kuko bari bari mu kaga, maze abasaba kwita ku mazu bahawe no kuyafata neza.

Imiryango yashyikirijwe amazu yaje gutura mu karere ka Kamonyi mu ntangiro z’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka, babanza gucumbikirwa bose mu murenge wa Mugina, aho abaturage baturutse mu mirenge itandukanye bajyaga kubasura babashyiriye ibyo kurya.
Nyuma y’amezi atatu, iyo miryango yaje gusaranganywa mu mirenge ngo abaturage babafashirize hafi yabo kandi bakurikirane n’igikorwa cyo kubaka amazu barimo kubakirwa n’abaturage.

Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza,ariko nyine biratangaje,kuko bano barahabwa aho baba heza gutya,mu gihe nyagatare nayo abaturage biyubakiye bayasenya,ese mwamenyera irengero ry’abasenyewe?Ese bo ntabwo ari abanyarwanda?Dusubize amaso inyuma turebe niba abarokotse bose barubakiwe inzu nziza zisa gutya.abazi gahunda yo gufasha abaturage,ntimwambwira icyo ibi bishatse kuvuga?Akumiro n’itushi.