Kamonyi: Abatarabona ababo barohamye muri Nyabarongo bagaruye ikizere ko bazababona

Imibiri y’abantu batatu mu barenga 12 barohamye muri Nyabarongo mu gice cy’akarere ka Kamonyi niyo yabonetse kuri uyu wa 06/01/2015 nyuma y’iminsi ibyo byago bibaye.

Habonetse umurambo w’umugore witwa Mukakarangwa Janviere n’uw’umugabo we Sibobugingo Jean Pierre. Aba bakaba basize abana bane, harimo umukuru ufite imyaka 13 n’umuto ufite itanu. Undi wabonetse ni Akingeneye Francoise wasize umwana umwe.

Abaturage bagaragaje ubutabazi.
Abaturage bagaragaje ubutabazi.

Imirimo yo gushyingura aba babyeyi babonetse mu masaha ya mbere ya saa sita, yakererewe . Umurambo wa Mukakarangwa watoraguwe i Gashora mu Karere ka Bugesera ku mugoroba wa tariki 5 Mutarama, ahagombaga gushakwa imodoka n’isanduku byo kujya kumuzana.

Naho umugabo we aboneka ku cyambu aho barohamiye mu ma saa tanu z’amanywa z’umunsi ukurikiraho, ubwo na we, umukozi w’akagari ushinzwe iterambere ahita amukoreshereza isanduku kuko umubiri we wari watangiye kononekara.

Gushyingura byabaye mu gicuku.
Gushyingura byabaye mu gicuku.

N’ubwo umurambo w’Akingeneye wabonetse ahitwa i Mpungwe na wo mu masaa tanu z’amanywa, abawubonye babuze uko bawukura mu mazi kuko utuburukiye ku nkombe, bawutegesha ibiti ngo barebe ko babona ubufasha bwo kuwukuramo, bawurohora ku mugoroba bifashishije ubwato bw’umuvure.

Iyo mirambo yose yashyinguwe mu ma saa yine z’ijoro mu irimbi rya Masaka ryo mu murenge wa Rugarika. Abaturage bakaba bafatanyije n’imiryango ya bo kuyishyingura. Mukakarara Winifrida washyinguye umuhungu we n’umukazana we, aratangaza ko aruhutse kuko yari afite agahinda ko kubura abana be atabahambye.

Bafashije imiryango kugeza ababo ku irimbi.
Bafashije imiryango kugeza ababo ku irimbi.

Uyu mukecuru kimwe n’abandi baburiye ababo mu mpanuka y’ubwato, kuva kuwa gatandatu yirirwaga kuri Nyabarongo ategereje ko umwana we n’umukazana we baboneka.

Iyi mirambo yabonetse yatumye abagifite ababo bataraboneka bagarura icyizere cyo kuzababona. Abari i Mpungwe mu gihe habonekaga umurambo wavuyeyo, bavuga ko babonye n’indi mirambo ibiri yatwawe n’amazi yerekeza mu Bugesera. Musabende Clementine wabuze umugabo we, avuga ko aba babonetse batumye agira icyizere cyo kuzamubona.

Abatabaye banatanze ubufasha bwo gukora amasanduku yo gushyinguramo.
Abatabaye banatanze ubufasha bwo gukora amasanduku yo gushyinguramo.

Habimana Djafari, umukozi ushinzwe iterambere mu kagari ka Masaka, wafashije aba baturage gushyingura ababo, arashima umuco mwiza wo gutabarana abaturage bagaragaje kuko batahwemye kuba hafi y’imiryango yabuze ababo bayifasha kwirirwa ku ruzi ndetse no mu ijoro bakabafasha gushyingura.

N’ubwo hari mu mwijima, abaturage baje kwifatanya n’imiryango yabuze aba bo bacukura imva, bakora amasanduku, baheka n’imirambo bayijyana ku mva.
Abana basizwe na ba Nyakwigendera bagiye kwitabwaho n’abo mu miryango yabo.

Umubyeyi wa Akingeneye we akaba ari mu gahinda kenshi kuko afite umukwe waherukaga gupfakara na we warohamye utaraboneka akaba yaramusigiye uruhinja.

Abo mu miryango y'ababuriwe irengero bamaze iminsi bategereje ko bamenya amakuru yabo.
Abo mu miryango y’ababuriwe irengero bamaze iminsi bategereje ko bamenya amakuru yabo.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 2 )

NI UGUFATANYA N’ABANTU BOSE BARI HAFI YA NYABARONGO NDETSE N’AKAGERA, BAKAREBA KO IYO MIRAMBO YAROHORWA. IYO MIRYANGO IKOMEZE KWIHANGANA NTA KUNDI. Iyo nyabarongo nigeze kuyogamo yo gatsindwa!!!!

BAZIBONERA yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize

ababuze ababo bihangane kandi aba bagize impanuka bakitaba Imana ibakire mu bayo

senda yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka