Kamonyi: Abapfakazi batishoboye bo muri Paruwasi ya Remera bahawe ihene
Ihene 49 zashyikirijwe abapfakazi batishoboye basengera muri Paruwasi y’Itorero Presibuteriyene ya Remera, mu murenge wa Rukoma, kuri uyu wa gatanu tariki 17/08/2012.
Iyo nkunga Paruwasi yayitewe n’abakirisitu bo muri Paruwasi ya Nieuw Lekkerland yo mu gihugu cy’Ubuholandi.
Pasitori Bizimana Gerome, ukuriye Paruwasi ya Remera, atangaza ko gufasha abatishoboye ari inshingano za buri muntu wese ukora umurimo w’iyogezabutumwa, kuko ubutumwa bwiza ari ubwita kuri Roho no ku mubiri.
Abahawe izo hene bavuga ko nta tungo bari basanzwe boroye mu ngo za bo, bakaba bahamya ko izo hene zigiye kubafasha kwiteza imbere, haba mu kunoza ubuhinzi cyangwa se mu kubona ibyo bakeneye.

Kambugu Marcianna, umukecuru w’imyaka 63 akaba n’umwe mu bahawe ihene, aratangaza ko izamufasha imibereho myiza. Ngo ni yo azakuraho umwambaro, ifumbire ndetse n’ubwisungane mu kwivuza.
Yakabogoye Bellancille, ufite ubumuga bwo kutabona, avuga ko ihene ahawe izamuhindurira imibereho, kuko nta tungo yari asanzwe afite. Azifashisha umwana babana mu kuyitaho kandi ngo yiteguye kuzayikuraho ishimwe azaza gutura mu rusengero.
Aya matungo bashyikirije abayoboke ba bo yaguzwe mu nkunga y’amayero 1500 (asaga miliyoni n’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda) abakirisitu bo muri Paruwasi ya Nieuw Lekkerland yo mu Buholandi bayobowe na Yanny Ooreebeck, babazaniye.

Uyu muholandikazi waje azanye n’itsinda ry’abantu barindwi, baje kwifatanya n’abakirisitu b’itorero Presibuteriyene ba Paruwasi ya Remera kwizihiza Yubile y’imyaka ijana iyo Paruwasi imaze ishinzwe, yavuze ko iyo nkunga bayikusanyije kugira ngo bafashe abo bapfakazi kwizihiza Yubile bishimye.
Iyo Paruwasi yo mu Buholandi yatanze n’indi nkunga y’amayero 1500, yo gufasha abana biga mu mashuri yisumbuye batishoboye.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|