Kamonyi: Abanyamuryango ba FPR bishimiye ibyiza umuryango wabagejejeho

Mu mbyino n’indirimbo, imivugo n’ibiganiro; abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu tugari twa Ruyenzi na Muganza, two mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi; barishirira ibyiza u Rwanda rwagezeho rubikesha FPR.

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango FPR-Inkotanyi, byabaye kuri iki cyumweru tariki 25/11/2012, abanyamuryango bagarutse ku butwari n’ubwitange byaranze abanyamuryango b’ikubitiro kuko ari bwo bwaratumye Abanyarwanda bagera ku mutekano n’iterambere.

Muri ibi birori, abanyamuryango bo mu midugudu itandukanye yo mu tugari twa Ruyenzi na Muganza, baserukanye indirimbo n’imivugo barata ibigwi bya FPR-Inkotanyi, kuko aho uyu muryango ufatiye igihugu, u Rwanda rwaranzwe n’ibikorwa by’iterambere rya buri wese.

Abanyamuryango ba FPR bishimiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 25.
Abanyamuryango ba FPR bishimiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 25.

Mu kiganiro yatanze, Mwitiyeho Gratien, yibukije abanyamuryango ko FPR-Inkotanyi yashinzwe n’Abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga na politiki mbi yaranze ubutegetsi bwa nyuma ya gikoroni. Abo rero bahanganye n’akarengane, ivangura n’ihohoterwa ryakorerwaga bamwe mu banyarwanda, bagera n’aho bahagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Kuva mu mwaka wa 1987 FPR-Inkotanyi ivutse, abanyamuryango b’ikubitiro babanje kurwana n’uko bakemura ibibazo by’Abanyarwanda mu nzira z’imishyikirano (diplomatie), ariko ubutegetsi bwariho ntibwabyumva, bigera aho bashora urugamba rwo kubohora igihugu.

Abanyamuryango b'akagari ka Ruyenzi bishimiye ibyo bagezeho.
Abanyamuryango b’akagari ka Ruyenzi bishimiye ibyo bagezeho.

Dr Nkubana Theoneste, ushinzwe imyitwarire mu muryango ku rwego rw’umurenge wa Runda, avuga ko iterambere FPR-Inkotanyi yagejeje ku Rwanda rigaragarira buri wese. Ibyo bikorwa biri mu byiciro bine by’ingenzi ari byo imibereho myiza, ubukungu, imiyoborere myiza n’ubutabera.

Ubwo bizihizaga isabukuru, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baremeye bagenzi ba bo batishoboye, babaha inka enye, ihene 14, ibiribwa n’imyambaro.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka