Kamonyi : Abanyakoreya barubaka ibyumba by’amashuri ku ishuri ribanza rya Kinyambi
Abakorerabushake bo muri Koreya y’Epfo bakorera umuryango KOICA, bakaba batuye mu mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Sheli, umurenge wa Rugarika; batangiye kubaka ibyumba bitatu by’amashuri ku Kigo cya Kinyambi, mu rwego rwo gufatanya n’abaturage kwiteza imbere.
Ishuri ribanza rya Kinyambi risanganywe inyubako zishaje kandi nke ku buryo hagaragara ubucucike mu ishuri; nk’uko bitangazwa na Musabe Marie Claire, umuyobozi w’icyo kigo. Ngo basanganywe ibyumba 11 birimo abana 1500, mu cyumba kimwe hakaba higamo abana bagera kuri 70, mu gihe bagombye kuba byibuze 45 mu cyumba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika, Rukimbira Emmanuel, avuga ko abakorerabushake b’Abanyakoreya baje gutura mu mudugudu wa Kigarama, bafatanya n’abaturage mu bikorwa by’Iterambere. Ibyumba by’amashuri batangiye kubaka, bikaba bifite agaciro ka Miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ngo bafatanya n’ubuyobozi kubumvisha ko bagomba kugira uruhare mu bikorwa by’inyungu rusange. Umwaka ushize kuri iki kigo hubatswe ibyumba by’amashuri bitatu byubatswe n’abaturage bafatanyije na Leta kandi gahunda ikaba ikomeza.

Atangiza ku mugaragaro iyubakwa ry’ibi byumba by’amashuri, tariki 09/05/2013, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, arashimira igihugu cya Koreya y’Amajyepfo umubano n’ubufatanye kigaragaza mu gufasha Abanyarwanda gutera imbere, aho avuga ko muri uyu mudugudu wa Kigarama ndetse no mu tundi duce tugize akarere, Abanyakoreya bafatanya n’ubuyobozi kuvana abaturage mu bukene.
Ukuriye abakorerabushake Jais-Ho, Park, atangaza ko kuva mu mwaka wa 2009 bageze mu mudugudu wa Kigarama, bubatse ivuriro, bubaka ishuri ry’inshuke, icyumba cyo gukoreramo inama n’icy’amahugurwa, bakaba bafasha n’abaturage babahugura mu bikorwa bibabyarira inyungu n’ibibateza imbere nko gukorera muri Koperative.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|