Kamonyi: Abantu bane bagwiriwe n’ikirombe babiri barapfa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo butangaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2020, abantu bane bacukuraga amabuye yo kubakisha bagwiriwe n’ikirombe, babiri muri bo bahita bitaba Imana.

Iyo mpanuka yabereye mu Murenge wa Rugarika, Akagari ka Nyarubuye mu Mudugudu wa Nzega, abo bantu bakaba bacukuraga amabuye mu kirombe mu buryo bwemewe n’amategeko, nk’uko Umuyobozi w’ako karere, Kayitesi Alice asobanura uko byagenze, mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda.

Agira ati “Ikirombe cyagwiriye abakozi bane, umwe ni we wabanje gupfa na ho undi bamaze kumukuramo agejejwe imisozi na we ahita yitaba Imana. Abandi babiri bakomeretse bikomeye bahita bajyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma. Icyo kirombe cyari gifite ibyangombwa, bakoraga byemewe n’amategeko”.

Ati “Kuba icyo kirombe cyagwiriye abantu nta mpamvu idasanzwe igaragara kuko gisanzwe gicukurwamo amabuye azwi ku izina ry’Urugarika, ahanini biterwa n’imiterere yacyo, uko bagenda bagicukura”.

Kayitesi yavuze kandi ko abo bakozi bane ari bo bonyine bari bari mu kazi ko gucukura amabuye muri icyo kirombe.

Mu Mirenge ya Rugarika na Nyamiyaga yo mu Karere ka Kamonyi ni ho hakunze kumvikana abagwiriwe n’ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro ndetse n’ayo kubakisha.

Ku itariki ya 14 Mutarama 2020, hari abantu batanu bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’ubwubatsi mu Murenge wa Nyamiyaga, batatu muri bo bakaba barahise bapfa.

Muri ako karere kuva mu Ukwakira 2019 kugeza muri Mutarama 2020, hari hamaze gupfa abantu icyenda bose bagwiriwe n’ibirombe byo mu mirenge inyuranye bicukurwamo amabuye yaba ayo kubaka cyangwa ay’agaciro.

Icyo gihe Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yavuze ko bakajije ubukangurambaga basaba abantu kutajya mu bucukuzi bw’amabuye butemewe ndetse bukorwa mu kajagari, kuko ahanini ngo ari ho hakunze kugwa abantu ndetse ikaba n’intandaro yo kwangiza ibidukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka