Kamonyi: Abantu 6 bakomerekeye bikabije mu mpanuka y’imodoka 3
Daihatsu yo mu bwoko bwa Dyna na Coaster ya sosiyeti itwara abagenzi Horizon Express zavaga i Kigali zerekeza mu majyepfo zagonganye n’ivatiri yavaga mu majyepfo yerekeza i Kigali ahagana mu ma saa moya z’umugoroba kuwa mbere tariki 16/4/2012 maze abantu batandatu barakomereka bikabije.
Iyo mpanuka yabereye i Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge nko mu kilometero kimwe uvuye mu isanteri ya Kamonyi. Batandatu mu bari muri izo modoka bakomeretse bikabije harimo umushoferi wa Coaster waheze mu modoka ku buryo kumukuramo byabaye ngombwa ko bakoresha imashini ikata ibyuma (ponseuse).
Mu bakomerekeye muri iyo mpanuka, batatu bajyanywe mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), abandi batatu bajyanywe mu bitaro bya Kabgayi.
Iyo vatiri yajyaga i Kigali yari igiye kugonga Dyna, umushoferi wari utwaye Coaster yari inyuma ya Dyna ashaka kuzikatira maze ahita agonga igiti.

Ivatiri na Dyna byahise bigongana, ivatiri irangirika cyane naho Dyna irambarara mu muhanda; nk’uko byatangajwe na Mukamurenzi Maritha, uturiye aho iyo mpanuka yabereye ndetse akanayibona iba.
Iyo mpanuka yahagaritse imodoka zakoreshaga uwo muhanda, amasaha agera kuri abiri n’igice, zabuze aho zinyura.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
COASTER za Horison rwose bazisuzume imikorere yazo si non zimaze iminsi zikora accidents kuburyo bukabije!
Ikibazo kiri muri Coaster ziruka cyane, urumva ko iyo iza kuba igenda gahoro ntiyari kogonga kuri ubwo buryo. Ariko twe nk’Abagenzi hari kuki tudavugira rimwe ngo tubwire umushoferi ko yiruka, HABURA IKI?
ariko kuki coaster za Horizon zikunda kugira impanuka cyane?bagiye bitonda,birukanswa niki?
mudukurikiranire niba muriyompanuka ntawabuze ubuzima.umusi mwiza