Kamonyi: Abana barasabwa kutikorera umuzigo w’amacakubiri yateje Jenoside

Mu rwego rwo gusobanurira abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, umuryango nterankunga AVSI (Associations des Volontaires pour les Services Internationales), wazanye abana ufasha gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi rushyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 35, ngo barebe imibiri ihashyinguye , banaganirizwe ku mateka y’uburyo Jenoside yakozwe muri Kamonyi.

Aba bana 135 basabwe guhindura amateka yaranze u Rwanda baharanira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda kuko bo ari abere ku byabaye. Basobanuriwe ko ibyabaye byakozwe n’abantu bakuru bariho muri icyo gihe, ariko kuri ubu Leta y’ubumwe ikaba ibahamagarira kwiyunga no guharanira kwiyubaka.

Abana barerwa n'umuryango AVSI basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi.
Abana barerwa n’umuryango AVSI basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi.

Mutsiri Elevanie, umukozi ushinzwe uburezi muri AVSI, na Martha Umugiraneza, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge, barabasaba kwima amatwi abantu bakuru bashaka kubateramo ibitekerezo bibi kandi bakirinda guheranwa n’ibyabaye kuko bo nta cyaha byabasize.

Ngo hari abana bafite ababyeyi bakoze Jenoside bagendana ipfunwe ry’ibyo ababyeyi ba bo bakoze, cyangwa bikabatera ihungabana nk’uko umwe mu bana baje gusura urwibutso yarebye amasanduku ashyinguyemo abazize Jenoside ahita yitura hasi. Ibi ngo bikaba bimubaho buri gihe iyo bavuze Jenoside kuko se yayikoreye Abatutsi baturanye.

Aba bayobozi kandi bavuga ko hari n’abandi bana bafite amateka agoretse kuri Jenoside, bitewe n’uko ingaruka za yo zabashyize mu buzima bubi, bukaba bwatuma biremamo urwango ku bandi Banyarwanda.

Abana bashyira indabo ku Rwibutso.
Abana bashyira indabo ku Rwibutso.

Abana baje gusura Urwibutso basanga ibyabaye byaragize ingaruka ku gihugu cyose, bityo bakaba bagomba guharanira kubaka igihugu cyiza kizira amacakubiri. Iradukunda Didier, arashimira AVSI yabazanye gusura urwibutso, kandi yijeje abayobozi ko azasigasira amateka ya Jenoside kandi agaharanira ko itazongera kuba mu Rwanda.

Umuryango AVSI, ufasha abana batishoboye biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, watangiye gukorera mu Rwanda mu kwezi kwa 7 mu 1994, mu bana ufasha harimo abagizweho ingaruka na Jenoside, uretse ubufasha bujyanye n’uburezi, ukaba ubafasha no mu bijyanye n’isanamutima.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka