Kamonyi: Abana babiri bavukana batoraguwe ku rugo rw’umuturage
Abana babiri umwe uri mu kigero cy’imyaka itatu uvuga ko yitwa Eric na murumuna we uri mu kigero cy’umwaka umwe witwa Ahishakiye barashakirizwa ababyeyi babo nyuma yuko batoraguwe mu rugo ry’umuturage mu mudugudu wa Ryabitana, akagari ka Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge.
Nkundimana Alphonse avuga ko abo bana yabasanze mu rugo rwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 23/9/2014. Abo bana bo bavuga ko ababyeyi ba bo bombi ari bo bahabasize bababwira ko bagiye kubagurira avoka zo kurya.
Uyu mugabo usanganywe abandi bana bato harimo n’impanga, yabonye atabazi ariko arabakira amenyesha n’ubuyobozi. Abaturanyi b’uyu muryango, baje kumufasha kureba ko bamenya abo bana, maze basanga ntaho babazi ; ariko bahitamo gufasha uwo muryango kubarera mu gihe ubuyobozi bw’umurenge bugishakisha ababyeyi b’abo bana.
Nsekuye Evariste, uri kurera umwana muto, avuga ko yabonye Nkundimana n’umugore we batashobora gufatanya kurera abo bana n’impanga za bo z’emezi atanu, maze we kubera ko nta mwana muto afite, ahitamo kujyana umwe ngo abe amurera.

Aba bana bigaragara ko bafite ibibazo byo kugwingira kubera imirire mibi, abaturage bavuga ko ababyeyi ba bo bashobore kuba ari aba kure babuze ibyo kubagaburira bagahitamo kuza kubata.
Baratangazwa nuko ababyeyi babiri bumvikanye ku mugambi wo guta abo bana kuko umukuru n’ubwo atazi kuvuga neza, ababwira ko yaje ahetswe na se naho umuto akaba yari atwawe na nyina.
Umugiraneza Martha, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge, atangaza ko iyi ari inshuro ya kane, abantu batazwi bata abana mu murenge wa Gacurabwenge. Mu gihe aba bana batarabona ababyeyi ba bo ngo babasubizwe, abaturage barabakira mu miryango ya bo nk’uko babikoreye abandi.
Umuyobozi w’umurenge wa Gacurabwenge arakangurira ababyeyi kugana gahunda yo kuboneza urubyaro no kwitabira kwandikisha abana ba bo mu biryo by’irangamimerere kuko ibibazo nk’ibi byo guta abana no kubica bikunze guterwa n’ababyeyi babyaye batabiteguye.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko nkuyu kandi ubu azangore abyare abandi, ngo nawe ni umubyeyi, cg nkanyina waba bana umugabo agahura namugabo , umugabo naw akagira ngo abonye umugore, kandi ari inyamaswa yigendera, kurinjye guta abana bato nkaba ukagera mbarako ntamutima ufite , tumenye kubyara abo tubasha kurera, nujya kuryamana ni umugabo utekereza kuwo mushobora kubyara mukabasha kurera