Kamonyi: Abakuru b’imidugudu basabwe kuba indorerwamo y’ubuyobozi
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, arasaba abakuru b’imidugudu 317 igize aka karere ka Kamonyi kugira imyumvire myiza kuri gahunda za Leta, maze imikorere ya bo ikabafasha gutera imbere, kandi bakagira uruhare mu kubungabunga umutekano w’igihugu.
Tariki 25 Kamena 2014, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yagiranye inama n’bakuru b’imidugudu mu rwego rwo kubibutsa inshingano bafite ku baturage , baharanira kurwanya ihohoterwa no kurinda umutekano w’aho batuye, bagatanga amakuru y’ahashobora kuvuka ibibazo by’umutekano muke.
Arabasaba buri wese gutunganya imikorere ye kugira ngo imiyobrere myiza igaragara mu gihugu idasubira inyuma. Aragira, ati “imikorere yacu ikaganisha mu gutunganya Umunyakamonyi imufasha gutera imbere ariko iryo terimbere tutarivangira n’ibindi bihungabanya umutekano”.

Abakuru b’imidugudu bashimye inama n’impanuro bahawe n’umuyobozi w’akarere. Ngo inama nk’iyi akaba ari urugendoshuri rwa buri wese kuko bahigira byinshi bibafasha kunoza neza inshingano za bo. Barishimira agaciro bahawe n’umuyobozi w’akarere kuko ibikorwa byose bitangirira mu mudugudu.
Ku bwa Shyaka Hassan wo mu mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Karengera, mu murenge wa Musambira; ngo kuba ibikorwa by’iterambere, umutekano n’iby’ihohoterwa bigaragarira mu mudugudu kandi abakuru b’imidugudu akaba ari bo babitangaho amakuru; ni igihamya ko ari bo musingi w’ubuyobozi.
Muri iyi nama abakuru b’imidugudu basabwe kuba ku isonga mu kwesa imihigo, gukangurira abo bayobora kwitabira umurimo no kwimakaza gahunda ya Ndi umunyarwanda kuko ari yo shingiro ry’ubumwe bw’abanyarwanda.
Mu rwego rwo gushyigikira umurimo ukorwa n’abakuru b’imidugudu basanzwe bakora nk’abakorera bushake, ubuyobozi bw’akarere bwabemereye bo n’imiryango ya bo kubarihira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo babasabye nibyo kuko niho ubuyobozi buhera mu gihe bitwaye nabi baba basebeje ubuyobozi bwose bw’igihugu kandi nanone bagamba kuba intangarugero kuko abaturage hari byinshi babigiraho mukomereze aho mubadadize.