Kamonyi: Abakoresha umuhanda barahamagarirwa kwigengesera ngo badateza impanuka
Bitewe n’uko umuhanda wambukiranya akarere ka Kamonyi werekeza mu Ntara y’Amajyepfo, ukunze kuberamo impanuka nyinshi, Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze barakangurira abawukoresha kwigengesera, birinda gukora amakosa yose ashobora guteza impanuka.
Kuri uyu wa kabiri tariki 7/1/2014, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kwita ku mutekano wo mu muhanda, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, SSP Muheto Francis yasabye abakoresha umuhanda kugira uruhare mu kugabanya umubare w’impanuka zikunze kubera mu karere.
Aragira ati “umwaka wa 2013 wabayemo impanuka 58 zahitanye abantu 36, zikomeretsa 81. Nubwo zagabanutse ugereranyije n’umwaka wa 2012, uko biri kose birababaje”. Aributsa rero buri wese haba abanyamaguru cyangwa abatwara ibinyabiziga gufatanya mu gukumira impanuka.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere, Uwineza Claudine, yasabye abanyamaguru kwirinda kwitwaza ko uburenganzira bwo gutambuka ari ubwabo kuko uburenganzira bwo gutambuka atari umutekano. Yabivuze mu rurimi rw’igifaransa ati “priorité n’est pas securité”.
Ibi uyu muyobozi yabivuze atunga agatoki abanyamaguru bagera mu nzira yabagenewe “zebra Crossing” bakagenda buhoro bitwaje ko uburenganzira bwo gutambuka ari ubwabo, nyamara bakirengagiza ko hashobora kuza imodoka yacitse feri cyangwa umushoferi yarangaye, ikabagonga. Aba rero arabibutsa ko “amagara aseseka ntayorwe”.
Abanyeshuri bambukiranya umuhanda beretswe inzira y’abanyamaguru kandi basabwa kujya bambuka bihuta, babanje no kureba niba nta modoka ituruka hepfo cyangwa haruguru.

Abatwara ibinyabiziga nabo basabwe kwirinda gutwara basinze, kubahiriza ibyapa, kwirinda umuvuduko no kwitonda iyo bageze mu nsisiro no mu masangano y’imihanda.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi ni byiza cyane kubona bayobozi b’inzego z’akarere bakangurira abaturage kwirinda impanuka. hagomba kandi no guhugura abatwara imodoka kuko muri aka gace habera impanuka nyinshi kandi abashoferi babigiramo uruhare