Kamonyi : Abajyanama barasaba ko Perezida wa Repubulika yajya yiyamamaza inshuro zose ashaka

Mu kwakira ibitekerezo by’abaturage ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga, ivuga kuri manda z’umukuru w’igihugu, ku cyumweru tariki 26 Nyakanga 2015, abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Mukarugema Alphonsine na Mukakarangwa Clotilde, baganiriye n’abagize Inama Nyanama y’Akarere ka Kamonyi ndetse n’abayobozi ba za Njyanama z’imirenge 12 igize ako karere.

Abajyanama 26 bitabiriye iki kiganiro, bose batangarije intumwa za rubanda ko banditse basaba ko iyi ngingo ivugururwa, bakagira amahirwe yo kongera gutora Kagame kuko muri manda ebyiri ayobora hari byinshi yabagejejeho kandi bihesha agaciro umunyarwanda aho ari hose.

Abajyanama ba Kamonyi baganira n'abadepite.
Abajyanama ba Kamonyi baganira n’abadepite.

Uwineza Claudine, Umunyarwanda wakuriye hanze y’igihugu bitewe n’amateka yatumye ababyeyi be bahunga, asobanura ukuntu batotezwaga n’abanyamahanga, ariko bagaterwa agahinda n’uko ubutegetsi bw’u Rwanda bwariho butabatekerezaga. Ati ”Byibura uragateshwa agaciro n’abanyamahanga, utagateshejwe n’Abanyarwanda cyangwa n’ubuyobozi bw’igihugu bwakogombye kuba bukubaha”.

Ngo nk’Umunyarwanda Paul Kagame yahaye uburenganzira bwo kuba mu gihugu, bituma ashyigikira ko yakwiyamamariza manda y’imyaka irindwi inshuro zose ashaka, yazaba atakiriho, Abanyarwanda bakazagena ukundi bizagenda.

Kuganira n’abajyanama kuri iyi ngingo bije bikurikira ibiganiro intumwa za rubanda zimaze kugirana n’abaturage bo mu mirenge itandatu y’Akarere ka Kamonyi , na bo bashyigikiye ko ingingo ya 101 ivugururwa.

Umujyanama Ntabana Yves avuga ko ibyo abaturage basaba babifitiye uburenganzira kuko nta tegeko bishe, ahubwo we akaba asanga mu bihe u Rwanda rugezemo iyi ngingo itagifite agaciro.

Abadepite baganira n'abajyanama bo mu Karere ka Kamonyi.
Abadepite baganira n’abajyanama bo mu Karere ka Kamonyi.

Aragira ati “Ubunararibonye bugaragajwe n’umuntu witwa Paul Kagame nyuma ya manda ebyiri, butweretse ko nta mpamvu yo kumugenera manda ebyiri gusa. Muri make iriya ngingo y’101 nta gaciro igifite. None se uramutse uvuze ngo azayobora manda ebyiri gusa ukabona akora neza?”

Naho Rutsinga Jacques, umujyanama akaba n’umuyobozi w’akarere, avuga ko hari ibyo Kagame yatangiye agomba kugeza ku ntego, nka gahunda ya Ndi umunyarwanda, kwigira no kwihesha agaciro, n’ibindi.

Ngo asanga kongera kwiyamamaza kwa Kagame atari ukumuha amahirwe, ahubwo ari we uzaba ahaye amahirwe Abanyarwanda. Aramusabira kubaho igihe kirekire kugira ngo azasige u Rwanda rudashobora gusubira inyuma.

Bamwe mu bajyanama b’akarere basabye ko hagira izindi ngingo z’Itegeko Nshinga zivugururwa, ariko Depite Mukarugema, abasobanurira ko izo ngingo zihari koko, ariko Inteko ikazaba ari yo izazireba ikazivugurura kuko ibifitiye ububasha.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyakorwa byose Kagame kugira ngo akomeze atuyobore ibyo twese twabyumvikanaho rwose

Froome yanditse ku itariki ya: 27-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka