Kamonyi: Abahumanyijwe n’igikatsi barakize basezererwa mu bitaro
Abarwayi 44 bari barwariye mu bitaro bya Remera Rukoma bazira kunywa igikatsi, umutobe n’inzoga bihumanye, basezerewe mu bitaro kuko bose bakize neza.
Ku wa mbere tariki 11/6/2012 nibwo abo barwayi bazira kunywa igikatsi, umutobe n’inzoga bihumanye byari byengewe mu rugo rwa Mushumba Vincent, ruherereye mu mudugudu wa Ryagashaza, Akagari ka Bunyonga ho mu murenge wa Karama, bose basezerewe mu bitaro kandi bakize.
Dr Nshizirungu Placide wakurikiranye abo barwayi, avuga ko bavurishijwe imiti yari isanzwe mu bitaro kuko ibimenyetso bagaragazaga ari iby’indwara basanzwe bavura: kuruka, guhitwa no kuribwa mu nda.
Bamwe muri abo barwayi babanje kwanga ko babatera Serumu bavuga ko barozwe kandi ko uwariye uburozi iyo bamuteye serumu ahita apfa, ariko nyuma baje kwemera baravurwa kandi bahise boroherwa bidatinze.
Abo barwayi batangiye kurwara tariki 05/06/2012, bamwe muri bo bageze kwa muganga bazahaye kubera gutinda kujyanwa kwa muganga. Umunsi wa mbere biriwe barwaye bajyanwa kwa muganga tariki 06/06/2012 ari uko umwe muri bo apfuye, biba ngombwa ko imodoka y’ibitaro ijya kubikurira mu ngo za bo.
Dr Nshizirungu asaba abantu bose ko mu gihe bagize ikibazo nk’icyabaye bagomba kwihutira kujya kwa muganga aho gutegereza ko hagira upfa ngo babone kwivuza. Ngo keretse indwara za roho mbi (esprit), naho ubundi n’uburozi kwa muganga barabuvura.
Twizeyimana Thomas, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Bunyonga, nawe atangaza ko abari barwajwe no kunywa ibihumanye basubiye mu ngo za bo, bamwe muri bo bakaba baratangiye gukora imirimo bari basanzwe bakora.
Ku bijyanye n’icyahumanyije ibyo banyweye, ibitaro bya Rukoma bitangaza ko Polisi ariyo iri kubikoraho iperereza. Hagati aho ariko abaturage bemeza ko bari barozwe, bakaba basaba ko polisi yakurikirana uwo bakeka ko yaba ari we wabaroze.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|