Kamonyi: Abagabo batanu batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha byo kwica Abatutsi muri Jenoside
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2023, abagabo batanu bo mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Jenda, mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, Mandera Innocent, avuga ko aya makuru yamenyekanye mu mpera za Werurwe muri uyu mwaka, ubwo abaturage bakora mu mushinga wa Green Amayaga barimo bakora amaterasi y’indinganire babona iyo mibiri y’abishwe muri Jenoside.
Abatarurage bahise batanga amakuru ku buyobozi hatangira gukorwa ibiperereza kugira ngo hamenyekane ababishe, ndetse hamenyekane niba ntabo mu miryango yabo barokotse.
Mu iperereza ryakozwe hafashwe umugabo witwa Birekeraho Stanislas w’imyaka 75, akaba yemera ko yishe abo bantu.
Mandera ati “ Yamaze gufatwa ahita yerekana abandi bagabo bane bafatanyije bica abo bantu mu gihe cya Jenoside, harimo uwitwa Sindikubwabo Jean Baptiste w’imyaka 57, Nyaminani Jean 46, Higiro Felicien w’imyaka 53, na Bizimana Laurien w’imyaka 52”.
Muri aba bafashwe, Sindikubwabo Jean Baptiste na Nyaminani Jean bombi bava inda imwe, ndetse bakaba abaturanyi ba bagenzi babo bafatanyije ubu bwicanyi bakoze muri Jenoside.
Mandera avuga ko muri iyi mibiri yabonetse, umugabo witwa Birekeraho yatanze amakuru akimara gufatwa, avuga ko hari umwana w’umuhungu yishe wari ufite imyaka 8 witwaga Ndagijimana Pierre Damien, baza gusanga afite mushiki we warokotse Jenoside witwa Nibagwire Olive, wari ufite imyaka 10 muri icyo gihe.
Ati “ Uyu Birekeraho yari aturanye n’umuryango wa Nibagwire Olive mu gihe cya Jenoside, rero Birekeraho yishe Ndagijimana Pierre Damien, umuvandimwe wa Nibagwire amwicana n’undi mwana atavuga inkomoko ye, ariko turacyakusanya amakuru ngo na we tumenye umuryango we”.
Muri aba bagabo bafashwe uyu Birekeraho yari yarahamijwe ibyaha n’inkiko gacaca, aza gufungurwa ariko nyuma yo kurekurwa aza gutoroka ava aho yari akajya yihishahisha hirya no hino mu gihugu mu bindi bice batamuzi, akajya aza mu rugo rwe rwihishwa.
Birekeraho akimara gufatwa yiyemereye ko ari we wabishe ndetse atanga amakuru kuri abo bandi bafashwe nabo bemera ko bafatanyije muri icyo cyaha.
Abo bagabo bose bategereje gushyikirizwa ubutabera kugira ngo bahanirwe iki cyaha bakoze cya Jenoside.
Ohereza igitekerezo
|
Sh nukuri amaraso nimabi pe ibaze ubuse iyo batanga amakuru kare koko ababana bakabashyungura mushyunahiro koko
Abantu bari baturanye nabandi nibo babiciye rwose niyo hazaga ibitero nabaturanyi babaga bahari.
Hali ibitavugwa ubundi se abo mwali muturanye ubundi mwibwira ko ataribo babiciye nubwo mubona bacecetse ubundi abo nibo bazi byose byakorewe aho ndetse abenshi nibo babishe nubwo mubona bigize intama nyamara nizabihehe