Kamonyi: Abagabo bane bagwiriwe n’inzu, umwe ahita yitaba Imana

Abagabo bakoraga akazi k’ubwubatsi ku nzu y’ubucuruzi mu gasanteri ka Nkambi mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi bagwiriwe n’iyo nzu bubakaga, ku gicamunsi cya tariki 10/5/2012, umwe witwa Hagenimana Gaspard ahita yitaba Imana.

Uretse uwo mugabo witabye Imana, undi umwe yakomeretse ajyanwa mu bitaro, naho abandi babiri ntacyo babaye.

Iyo mpanuka yatewe n’imvura nyinshi imaze igihe igwa, ikaba yari yarashegeshe amatafari ayubatse; nk’uko umwe mu bari aho abivuga. Ati “buriya iriya mpanuka yatewe n’uko rukarakara zari zubatse iriya inzu zanyagiwe cyane zikaba zarabaye nk’ibyondo”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamiyaga nabwo bwemeje ko iyo mpanuka yatewe n’imvura nyinshi yatoheje amatafari ya rukarakara yari yubakishije iyo nzu yubakwaga; nk’uko byatangajwe na Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga.

Akaba asaba abaturage kwirinda kubaka muri iki gihe cy’imvura, kuko abenshi bubakisha rukarakara kandi ziba zidakomeye ku buryo zakwihanganira imvura. Arasaba n’abavugurura amazu y’ubucuruzi, bashyiraho konoshi gukoresha ibikoresho bikomeye aho gukoresha rukarakara.

Konoshi ni uburyo bwo gusakara inzu z’ubucuruzi, ku buryo urukuta rw’imbere ruba rurerure rugatwikira isakaro, maze amazi bakayacurikira ku ruhande rw’inyuma. Iyo nyubako niyo itegetswe ku nzu z’ubucuruzi zo mu karere ka Kamonyi.

Muri iki gihe, imvura imaze kwangiza ibintu byinshi, birimo ikiraro gihuza umurenge wa Nyamiyaga n’uwa Kinazi ho mu karere ka Ruhango, ipoto y’amashanyarazi igana kuri koperative y’abahinzi b’umuceri ( COPRORIZ), ndetse na hegitari zigera kuri 50 z’umuceri uhinze mu gishanga cy’Umukunguri; nk’uko bitangazwa n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka