Kamonyi: Abafunguwe basubizwa mu buzima busanzwe binyuze mu biganiro by’ubwiyunge
Mu Karere ka Kamonyi, abagororwa barangije ibihano bari bakatiwe ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bongeye guhurira hamwe n’abarokotse Jenoside mu biganiro bigamije kubasubiza mu buzima busanzwe no kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.

Ibi biganiro byateguwe na Mizero Care Organization ku bufatanye na Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu n’Akarere ka Kamonyi, byabaye ku wa 10 Nzeri 2025.
Byibanze ku kwimakaza imibanire mishya hagati y’abafunguwe n’imiryango basubiyemo, kubafasha gusobanukirwa uburenganzira n’inshingano byabo mu mategeko, ndetse no kubitaho mu byerekeranye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Mukamudenge Jacqueline umwe mu barangije igihano utuye mu kagari ka Masaka mu murenge wa Rugalika, wafunzwe imyaka 16 amaze imyaka ibiri asoje igihano. Yavuze ko iyi gahunda yamuhaye icyizere cyo kongera kubaho nk’umuturage usezera ku mateka mabi.

Ati: “Gufungwa byari ibihe bikomeye, ariko no gusubira mu buzima busanzwe ntawe wizeye ntibyoroshye. Kuba twicaye hamwe n’abarokotse Jenoside, tuganira ku mibanire mishya, ni intambwe ikomeye. Twongeye guhabwa icyizere.”
Yavuze ko ari muri Gereza yatekerezaga ko nta muntu uzamwakira ariko bitandukanye n’ibyo yabonye amaze gufungurwa.
Ati: “Nkiri kugororwa, natekerezaga ko nta muntu uzanyakira, ariko bitandukanye n’ibyo natekerezaga kuko ahubwo maze kugera hanze nakiriwe cyane n’abarokotse kandi n’ubu tubanye neza baraza tukaganira, turabana, tugasabana.”

Umunyana Claire Yvonne, utuya mu murenge wa Gacurabwenge, yarokotse Jenoside wakorewe Abatutsi, yavuze ko kuganira n’abafunguwe ari inzira y’ubwiyunge.
Ati: “Nkuko bigaragara baracyafite kwifatafata no gutinya kubera ibyo bakoze, ariko twebwe twanejejwe nuko baduhuje nabo kugirango tubereke ko twabababariye kandi ni byiza ko bafunguwe kandi igihano cyabo bakirangije. Twiteguye kubana nabo rwose kuko leta yacu yafashe igihe kinini cyo kutwigisha no kutuvura ibikomere, nta mpamvu rero yo kuba twahura nabo ngo biruke ahubwo nibatubone nka bagenzi babo kuko imbabazi twarazibahaye”

Umuyobozi wa RIB mu karere ka Kamonyi Madamu Mukandahiro Jeanne d’Arc, yibukije abarangije ibihano ko bafite uburenganzira n’inshingano nk’abandi baturage, abagaragariza ko hari inzira bashobora gucamo mu gihe bahuye n’ibibazo by’amategeko. Ati: “Iyo umuntu asoje igihano aba afite uburenganzira bwo kuba umuturage wuzuye. Ni ngombwa ko asobanukirwa amategeko kugira ngo azabashe kubaho neza mu muryango nyarwanda.”
Yabasabye kandi kwirinda amacakubiri n’ivangura bishobora gutuma bagwa mu cyaha cya jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Iréné Mizero, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mizero Care Organization, yasobanuye ko ibiganiro bigamije gufasha abantu bose bahuye n’ibihe bikomeye.
Ati: “Ibi biganiro bituma abahoze bafunze n’abarokotse Jenoside bumva ko bafite aho bahurira, gukira ibikomere byo mu mutima no kubaho mu mahoro. Amatsinda yacu yo gusangira ubuzima ni inkingi y’icyizere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, yashimangiye ko gusubiza abarangije ibihano mu buzima busanzwe ari igikorwa gikomeye mu rugendo rw’ubumwe bw’igihugu.
Ati: “Ubwiyunge si amagambo tuvuga mu bitangazamakuru, ni ibikorwa nk’ibi byo kwicarana no kumva umwe ku wundi. Abafunguwe n’abarokotse Jenoside bagomba gukorana kugira ngo dukomeze kubaka ejo hazaza twese dushaka maze tukimika ubumwe n’ubudaheranwa abantu bakabana neza.
Kuri ubu mu karere ka Kamonyi, habarurwa abantu 266 barangije ibihano ku byaha bya Jenoside bafunguwe hagati y’umwaka wa 2018 na 2024. Ibi biganiro byitabiriwe n’abantu 487 barimo abavuye mu Igororero n’abakorokotse jenoside.

Ibiganiro byo gusubiza mu buzima busanzwe abarangije ibihano ku cyaha cya Jenoside muri Kamonyi bigaragaza ko urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa rukomeje. Kuba abahoze ari abagororwa n’abarokotse Jenoside bicara hamwe bakaganira, byerekana ko n’ubwo amateka mabi yabasizeho ibikomere, hari ubushake bwo kubaka ejo hazaza.
Uko ibiganiro nk’ibi bikomeza hirya no hino mu gihugu, ni nako bigenda bibiba imbuto z’icyizere, ko ubumwe n’ubwiyunge atari inzozi ahubwo ari umurongo igihugu cyahisemo kandi gishimangira buri munsi.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|