Kamonyi: Abadepite bashimye ingamba ubuyobozi bwafashe zo kwita ku isuku

Nyuma y’uruzinduko intumwa za rubanda zakoreye mu Karere ka Kamonyi mu mpera za Mutarama 2015 zigasanga hari ikibazo cy’isuku nke mu baturage, kuri uyu wa 18 Nyakanga 2015, zagarutse kureba ingamba ubuyobozi bw’akarere bwafashe mu kugikemura maze bigaragara ko zitashye zinyuzwe.

Mu ngamba zafashwe harimo gukora ubukangurambaga mu baturage hifashishijwe komisiyo z’isuku zashyizwe mu midugudu; ubugenzuzi bw’isuku bukorwa inshuro imwe mu kwezi mu masanteri ahurirwamo n’abantu benshi no gufasha imiryango itishoboye yagaragayemo ibibazo bikabije by’isuku nke.

Aba ni abari bitabiriye inama nyunguranabitekerezo kukibazo cy' isuku mu Karere ka Kamonyi.
Aba ni abari bitabiriye inama nyunguranabitekerezo kukibazo cy’ isuku mu Karere ka Kamonyi.

Depite Mukarugema Alphonsine na Mukakarangwa Clotilde ni bo bari basuye Akarere ka Kamonyi, muri gahunda y’Inteko Ishingamategeko yo kugenzura gahunda y’isuku. Mu nama nyunguranabitekerezo n’ abayobozi kuva ku rwego rw’akarere kugera ku kagari ndetse n’abafatanyabikorwa bafite aho bahurira n’isuku, bashimye ko inzego zose zihangayikishijwe n’iki kibazo.

Depite Mukarugema ashima ingamba zafashwe n’Akarere ka Kamonyi kuko hari ibiganiro n’ibikorwa byakozwe ku bufatanye bw’abajyanama b’ubuzima n’abafatanyabikorwa.

Yagize ati “Dusanze hari gahunda nyinshi zakozwe mu gukangurira abaturage kuzamura imyumvire. Ubu tuje kungurana ibitekerezo ku ngamba zakomeza kugira ngo duherekeze iki gikorwa kugeza tugeze ku isuku”.

Nubwo hari ingamba zifatwa, ngo haracyagaragara isuku nke, cyane cyane mu bwiherero bwaba ubwo mu ngo z’abaturage ndetse n’ubw’ahahurira abantu benshi nko mu masanteri y’ubucuruzi no mu mashuri. Abitabiriye inama bakaba basanga iki kibazo gikwiye guhagurukirwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, asobanurira abadepite ingamba bafashe ku kwita ku isuku.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, asobanurira abadepite ingamba bafashe ku kwita ku isuku.

Barasaba ko mu mashuri hakoreshwa impapuro z’isuku zabugenewe. Naho ku baturage bafite ubwiherero budatunganye, hemejwe ko muri iyi mpeshyi hagiye gushyirwaho ukwezi kwahariwe ubukangurambaga ku isuku, bagahamagarira abaturage kubaka imisarane, abatabishoboye bagahabwa umuganda.

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’isuku nke, ubuyobozi bw’akarere bwashyizeho komisiyo ishinzwe kugenzura isuku ikajya ibikora rimwe mu kwezi, byaba ngombwa aho bikabije ikabaca amande.

Ubuyobozi kandi bwafashije imiryango 32 yagaragaramo isuku nke kurusha ahandi, ibaha ubufasha bw’ibikoresho bwatwaye asaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Isukutuyigezekure Mukarerekakamonyi Harahantuhamwenahamwe hari UMwanda Arikubu Uhageze Wakumirwa Ahonimwisatere Yaropowe Numuduguduwicyitegerezo Wa Buye AhoMumurenge Wanyamiyaga akagarikakabashumba Kamonyira Isigayeirikurwegorwohejuru.

Tuyisenge Eric yanditse ku itariki ya: 25-07-2015  →  Musubize

isuku ni isoko y;ubuzima, banyarwanda tuyihagurukire

murinda yanditse ku itariki ya: 20-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka