Kaminuza zo muri Afurika zaje kwigira ku Rwanda imicungire y’ubutaka

Mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri, ku wa mbere tariki 23 Nzeri 2019, hatangijwe amahugurwa y’ibyumweru bibiri, arebana n’ubumenyi ku micungire y’ubutaka, yitabirwa na Kaminuza zinyuranye muri Afurika zigisha ibijyanye n’ubutaka.

Abitabiriye amahugurwa ku micungire y'ubutaka bavuga ko hari byinshi baje kwigira ku Rwanda
Abitabiriye amahugurwa ku micungire y’ubutaka bavuga ko hari byinshi baje kwigira ku Rwanda

Ni amahugurwa yitabiriwe n’ibihugu bitanu birimo n’u Rwanda ari byo Sudan y’Epfo, u Burundi, Ethiopia, RDC n’u Rwanda, mu bihugu umunani bigize urugaga rw’ibihugu byiganjemo ibyo muri Afurika y’Iburasirazuba ku birebana n’imitegekere n’imicungire y’ubutaka (The Eastern African Land Administration Network-EALAN).

Bamwe mu banyeshuri n’abarimu baganiriye na Kigali Today muri 35 bitabiriye ayo mahugurwa, hari abaturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika bemeza ko baje guhaha ubumenyi mu Rwanda rwakataje mu bumenyi bujyanye na Gahunda y’imitegekere n’imicungire y’ubutaka.

Nkurunziza Joselyne waturutse muri Kaminuza y’u Burundi agira ati “Twaje mu Rwanda kugira ngo twige ubumenyi bukwiriye mu gutunganya amatongo (ubutaka). Twebwe i Burundi, ushaka kuronka itongo (ubutaka), aganira na nyirabwo bakandikirana bikarangirira aho bitageze muri Leta”.

Akomeza agira ati “Mu Rwanda bateye imbere, aho uguze itongo ahabwa icyemezo cyemewe na Leta. Ningera i Burundi nzabyigisha abandi mpereye ku banyeshuri twigana, nkababwira nti mu Rwanda nasanze ibyerekeranye n’amatongo bimeze uku”.

Abitabiriye amahugurwa bungurana ibitekerezo
Abitabiriye amahugurwa bungurana ibitekerezo

Umwarimu waturutse muri Kaminuza ya Juba muri Sudan y’Epfo witwa Santa Jima Justin avuga ko hari byinshi yaje kwigira ku Rwanda mu micungire y’ubutaka n’imiyoborere.

Ati “U Rwanda ni igihugu cyiza gifite gahunda nziza mu miyoborere. Nkurikije uko numva gahunda yarwo mu micungire y’ubutaka, ndifuriza abanyeshuri banjye twazanye kwiga byinshi bijyanye na gahunda y’imicungire y’ubutaka mu Rwanda. Nanjye niteguye kuzataha mbihugurira abarimu dukorana, mbereka uburyo u Rwanda rwakataje mu iterambere n’imicungire y’ubutaka”.

Habyarimana Patrick wiga muri INES-Ruhengeri we yagize ati “Aya mahugurwa ni ngomba, azamfasha kumenya neza ibijyanye n’ishami ry’ibyo niga. Kubera ko namaze kumenya byinshi ku bijyanye n’ubutaka, nzafasha bagenzi banjye baturutse ahandi mbasobanurira uburyo imicungire n’imitegekere y’ubutaka ikorwa, bijyanye no gukora ihererekanya ry’ubutaka hagati y’ugura n’ugurisha”.

Mu bizagenderwaho muri aya mahugurwa, harimo kwiga kumenya gukora icyangombwa cy’ubutaka.

Intego yayo akaba ari ugusobanurira abanyeshuri ibibera ahandi mu bindi bihugu, nk’uko Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri abivuga.

Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri
Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri

Agira ati “Mu byo bazahugurirwa, harimo kumenya gukora icyangombwa cy’ubutaka ku buryo ushobora kurangiza ugiha umuturage akagitwara.

Intego nyamukuru y’aya mahugurwa ni ukugira ngo ibigo byacu, abarimu n’abanyeshuri basobanukirwe ibibera ahandi.

Akomeza agira ati “Ubu baje kwigira ku Rwanda rwakoze ibintu by’amavugurura ku birebana n’ubutaka. Muri 2008 habaye gufata amafoto y’igihugu cyose bamenya kugena imipaka n’imbibi z’amasambu mu bihe binyuranye n’ibibanza. Hari ahandi bagifite ibibazo biremereye, ni yo mpamvu iyo abantu bakoreye hamwe umwe agira icyo yungura undi”.

Ibihugu umunani bigize urugaga rw’ibihugu byiganjemo ibyo muri Afurika y’Iburasirazuba, bihagarariwe na Kaminuza zinyuranye zigisha amasomo ajyanye n’imicungire y’ubutaka ari byo Ethiopia ihagararirwa na Bahir Dar University, Woldia University na Oda Baltum University. Kenya ihagararirwa na Technical University of Kenya, University of Nairobi.

Padiri Dr Hagenimana Fabien ni we watangije amahugurwa
Padiri Dr Hagenimana Fabien ni we watangije amahugurwa

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihagararirwa na Univerisité Evangelique en Afrique. U Burundi buhagararirwa na University of Burundi. Sudan y’Epfo ihagararirwa na University of Juba; u Rwanda ruhagararirwa na INES-Ruhengeri na University of Rwanda, Tanzania ihagararirwa na Ardhi University mu gihe Uganda ihagararirwa na Makerere University.

Muri urwo rugaga cyangwa ihuriro rya EALAN, Ishuri rya INES-Ruhengeri akaba ari ryo ryatorewe umwanya w’ubunyamabanga buhoraho muri iryo huriro rya Kaminuza zigize EALAN.

Amahugurwa y’abanyeshuri bo muri Kaminuza mu cyiciro cya kabiri (A0) no mu cyiciro cya gatatu (Masters), abaye ku nshuro ya mbere, yakirwa na INES-Ruhengeri mu gihe amahugurwa asanzwe aba ahuza abarimu n’abandi bashakashatsi banyuranye mu bijyanye n’imicungire y’ubutaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka