Kaminuza yo muri Amerika yageneye Kagame igihembo cy’uko yateje u Rwanda imbere
Kaminuza ya Vision International yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yahaye Perezida wa Repubulika Paul Kagame impamyabumenyi ihanitse yo ku rwego rwa Doctorat y’icyubahiro nk’igihembo cy’uko ubuyobozi bwe hari aho bwakuye u Rwanda none rukaba ruri kugaragaza icyerekezo mu iterambere.
Umuyobozi w’iyi kaminuza Stan E. Dekoven, yashikirije iki gihembo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 12/09/2013.

Dekoven yatangaje ko akigera mu Rwanda cyari igihugu cya 20 muri Afurika yari agezemo, ariko nta na hamwe yigeze asanga ubushake bwo guhindura igihugu ku rugero nk’uko yasanzeho mu Rwanda.
Yagize ati: “Nakoze ubushakatsi bushoboka kuri Kagame nsanga mu bihugu 2o nagiyemo byo muri Afurika nta muyobozi nigeze mbona ufitiye urukundo kunoza ibyo akora kandi akanabikora mu mucyo. Nibwo twatekereje ko aramutse abyemeye twamuha icyo cyubahiro niko kubishyira mu bikorwa.”

Icyo gishushanyo gishushanyijeho Goliyati ari kurwana na Dawidi, Dekoven yavuze ko gisobanura ibibazo bitandukanye bigerageza kubangamira u Rwanda kuko ari ruto ariko amaherezo ruzabitsinda.
Mu ngero yatanze z’ibibazo yiboneye biri mu Rwanda, ni impinduka za buri kimwe uhereye mu mitekerereze y’Abanyarwanda. Bakamenya ko bafite ubuyobozi bwiza kandi bakanagira uruhare mu gushaka icyabateza imbere, nk’uko yakomeje abivuga.

Yanavuze ko kandi Abanyarwanda bakwiye kubahana uko bari kose kandi bakaniga no kubabarirana byanga bikunze. Yanashimiye zimwe muri gahunda za Leta zigaragaza ingufu igihugu gifite mu kwikura mu bukene zirimo kwihangira imirimo.
Minisitiri Musoni yatangaje ko ibi byongerera ingufu Abanyarwanda kuko uretse ko nabo bemeza ko Perezida Kagame ashoboye, kuba bibonwa n’abanyamahanga nabwo ari ubuhamya bwa gihamya y’ibigenda bikorwa.

Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|