Kaminuza ya UTB igiye kujya yohereza abanyeshuri muri Qatar kwimenyereza umwuga no gukorerayo

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’Ubukerarugendo n’ikoranabuhanga (UTB), butangaza ko bugiye kujya bwohereza abanyeshuri 700 buri mwaka mu gihugu cya Qatar, barangije kwiga ibirebana no kwakira abashyitsi, gutegura ibirori n’ubukerarugendo, kwimenyererezayo umwuga no gukorerayo.

Nyuma y'isinywa ry'amasezerano ku mpande zombi
Nyuma y’isinywa ry’amasezerano ku mpande zombi

Biri mu masezerano iyo kaminuza yasinyanye n’ikigo ‘Inspire Training Management Academy’ cyo muri Qatar giteza imbere ubumenyi mu bukerarugendo, amasezerano yasinyiwe muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar.

Prof Dr Kabera Callixte, Umuyobozi wa Kaminuza ya UTB avuga ko amasezerano basinyanye nicyo kigo agamije gufasha abanyeshuri barangije kwiga amasomo ajyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu muri Kaminuza ya UTB, kujya kwimenyereza umurimo muri Qatar ndetse bamwe bagakomerezayo imirimo.

Agira ati “Mu gutangira akazi kazibanda ku birebana n’amahoteli, ubukerarugendo no gutegura ibirori, nyuma yo kwimenyereza igihe gito bamwe bazabona akazi k’igihe kirekire.”

Dr Kabera avuga ko abanyeshuri barangije bazagenda mu mpera z’Ugushyingo 2021 nyuma yo gukorerwa ibazwa n’impugucye zizava muri Qatar.

Ati “Kimwe mu byo abanyeshuri bazunguka ni ukwimenyereza umwuga ku rwego mpuzamahanga kandi bahabwe ubufasha bwo kubaha ticket ibajyana n’ibagarura, kubatunga bariyo hamwe no kubahemba.”

Amasezerano yasinyiwe muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar atuma, izajya ikurikirana imibereho y’Abanyarwanda bazajyayo no kwita ku bibazo bahura nabyo.

Umuyobozi wa Kaminuza ya UTB avuga ko uyu mwaka bazohereza abanyeshuri babarirwa hagati ya 500 na 700 kubera Qatar izakenera abakozi benshi mu kwakira abashyitsi bazagenderera icyo gihugu mu kwakira imikino mpuzamahanga harimo amarushanwa y’umupira w’amaguru azahuza ibihugu by’Abarabu, amarushanwa y’umupira w’amaguru uzahura ibihugu bya Asia hamwe n’ amarushanwa y’umupira w’amaguru y’igikombe cy’Isi.

Ati “UTB irigisha abagomba gukora mu gihugu, mu karere no mu rwego mpuzamahanga, uretse ko hari ibiganiro n’ibindi bihugu mu kwakira Abanyarwanda bahabwa akazi, nka UAE twamaze kugirana ibiganiro birambuye.

Dr Kabera avuga ko imikoranire izatanga inyungu ku mpande zombi, aho iki kigo cyafashije UTB kubona porogaramu ikoreshwa mu kwigisha hakoreshejwe iyakure (online), n’indi igenzura abanyeshuri bakopera n’abadodesha ibitabo mu kurangiza amasomo yabo.

Ati “Tumaze umwaka dukoresha izi porogaramu, ikindi twunguka ni uguhanahana ubumenyi mu bakozi, ikindi gukoresha isomero ry’ikoranabuhanga, HEC yatwemereye kwigisha twifashishije iyakure kugera kuri 30%, ariko gukorana n’ikigo gifite uburambe kiradufasha kandi mu minsi iri imbere tuzaba turi ku rwego mpuzamahanga.”

Mukarubega Zulfat washinze Kaminuza ya UTB, avuga ko amasezerano yasinyanye n’ikigo cya Qatar arebana no kohereza abanyeshuri bize ibirebana n’amahoteli no kwakira abantu, kwimenyereza umwuga n’ibindi byinshi birimo ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga, nk’igihugu cyakira ba mukerarugendo benshi.

Avuga ko abazahabwa amahirwe yo kugenda harimo ababonye certificate y’umwaka umwe, abafite diploma n’abafite degree mu birebana na Hospitality na Tourism.

Agira ati “Twatangiye kubategura tubabwira kuza kwiyandikisha ku ishuri, batanga ibyangombwa birebana n’amanota bagize, irangamuntu na CV na Passport, ubundi bagategereza abazava muri Qatar kuza kubaha interview.”

Akomeza agira ati “Icyo dusaba abitegura aya mahirwe ni ukuba bazi neza icyongereza, kuba biteguye gutsinda ibyo bize hamwe no kugira indangagaciro z’Ubunyarwanda, bazirikana ko bazaba bahagarariye igihugu, kandi bitwaye nabi byatuma amasezerano agomba kumara imyaka itanu arangira bakaba bafungiye inzira abandi.”

Mukarubega avuga ko badafite ikibazo cyo kuzabona abanyeshuri bohereza buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu amasezerano azamara, kuko bafite abanyeshuri ibihumbi bitandatu byarangije muri UTB n’abandi barimo kwiga.

Ati “Ibi tubikora dushaka ko abanyeshuri bagira ubumenyi kandi bakabubyaza umusaruro nk’uko Perezida wacu abidutoza, gutekereza icyo abo twigisha bakora, ntitwifuza twigisha abana ngo babure akazi kandi Abanyarwanda aribwo bukungu bw’igihugu.”

Mukarubenga avuga ko n’ubwo UTB n’Abanyarwanda aribo bazunguka cyane, ngo n’abazajyana abakozi bazunguka.

Ati “Bafitanye amasezerano n’ibigo bikenera abakozi kandi birabahemba, bikishyura ticket z’abakozi n’imishahara. Mu bindi bihugu abanyeshuri bashaka akazi bishyura amafaranga yo kwiyandikisha nibura 200 $ buri muntu ariko twe twasanze Abanyarwanda batayabona, twumvikana ko bariya bazaza gukoresha ibizami tuzabatunga ariko abanyeshuri bacu ntibagire ayo bishyura.”

Dr Cherno Omar Barry, Umuyobozi wa International OPEN University izafasha UTB kubaka ibikorwa remezo byongera ireme ry’uburezi UTB itanga, avuga ko bishimiye gukorana n’iyo kaminuza, mu kubafasha kubona isomero umunyeshuri abona ibitabo bihagije mu kwiga no kugira ubumenyi buri hejuru bakoresheje ikoranabuhanga.

Cherno avuga ko bifuza gufasha Abanyafurika kwiga bakoresheje iyakure kuko basanze bihendutse, avuga ko abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bashobora gukomeza kaminuza muri Afurika batarenga 10% kubera uburyo Kaminuza zihenze, imibereho n’ibyo basabwa bajyayo, ariko ngo kwiga ukoresheje iyakure biroroha kandi bitwara makeya.

Cherno avuga ko bashaka gufasha miliyoni y’Abanyafurika kwiga bahawe buruse, kandi ngo bizajyana no kubona ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru kuko bafite abanyeshuri babarirwa mu bihumbi magana bigisha bavuye mu bihugu 128.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Mbere yabyose mbanje gushimira ubuyobozi bwa Kaminuza yacu ariyo UTB ndetse n’abafatanyabikorwa bayo.
Nangye navugango igitekerezo cyanyu nikiza cyane kuritwe nkabanyeshuri ba UTB ndetse n’Igihugu cyacu Kandi turabyishimiye cyane komudutekerezaho neza nkabana banyu murababyeyi beza.Long live UTB Continue to make difference in Rwanda

Kirijugu Queen yanditse ku itariki ya: 23-10-2021  →  Musubize

UTB yacu imbere cyane ntako iba itagize kujyeza naho ikuricyirana imibereho yabayirangijemo nkuko sloga yacu ibivuga UTB making the difference twize mubiganza byiza biganjemo ababyeyi buje urukundo rurenze urwo tubona muzindi lamina mukomereze aho turabakunda iteka ryose.

Rwambari Herve yanditse ku itariki ya: 23-10-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka