Kaminuza ya UGHE igiye kwerekana abaganga n’abahanzi mpuzamahanga bahumuriza abahungabanyijwe na Covid-19

Kaminuza mpuzamahanga yigisha ibijyanye n’ubuzima rusange kuri bose (University of Global Health Equity-UGHE), yateguye iserukiramuco ngarukamwaka ryiswe ‘Hamwe Festival’ (ibitaramo bivanze n’ibiganiro), rizamara iminsi itanu rikurikiranwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

UGHE n'abaziyifasha muri Hamwe Festival 2020, bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru
UGHE n’abaziyifasha muri Hamwe Festival 2020, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru

Ni iserukiramuco rizitabirwa n’impuguke mu by’ubuzima ndetse n’abahanzi baturutse impande zitandukanye z’isi, cyane cyane abo muri Afurika, kuva ku wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 i saa mbiri n’igice z’ijoro (20h30), kugera ku cyumweru tariki 15 Ugushyingo 2020.

Hamwe Festival ya mbere yabaye mu mwaka ushize wa 2019 yahuje abarenga 3,000 baturutse mu bihugu 81 byo hirya no hino ku isi, bakaba baribanze ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’irishingiye ku gitsina.

Hamwe Festival y’uyu mwaka, nk’uko UGHE ibisobanura, izanye umuziki n’ibindi bihangano bihumuriza abantu cyane cyane urubyiruko rwahungabanyijwe n’ingamba zo kwirinda Covid-19, ariko hakazaba n’impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe zizajya zinyuzamo zigatanga ibiganiro.

Umuyobozi wungirije wa UGHE ushinzwe imiyoborere n’imari, Rogers Muragije, yagize ati “ibura ry’akazi ryazanye guhangayika mu buryo bukomeye, binateza ibibazo mu buzima bwo mu mutwe”.

Muragije yavuze ko hari byinshi Abanyarwanda bazigira muri ibyo biganiro, bakamenya ko mu muziki, muri filime, mu mivugo, mu bugeni n’ubundi buhanzi, ngo harimo umuti uvura mu mutwe abantu batiriwe bajya kwa muganga.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro cyo gutegura Hamwe Festival
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro cyo gutegura Hamwe Festival

Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE, Prof Agnes Binagwaho, avuga ko kuba bashobora guhuza inzego zitandukanye mu gihugu hamwe n’izo ku rwego mpuzamahanga, ari uburyo buzatanga ibisubizo ku Banyarwanda bahungabanyijwe n’amateka y’ubukoloni, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’ibibazo by’icyorezo cya Covid-19.

Umwe mu bahanzi bazitabira iserukiramuco rya UGHE, Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Bill Ruzima, avuga ko umuziki ari ikintu cyije gihumuriza abantu, ariko bikazanabatera kumva bakwiriye gufashanya no gutabarana.

Ati “Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe birahari, ni ukubanza guhumuriza ababifite ugendeye ku buryo twakuze twese n’amateka yabaye muri iki gihugu, umuziki ukaba wabafasha mu kubahumuriza, bikavamo no kwigisha kubana no gufashany”.

Ruzima ni umwe mu bazakora igitaramo cy’iminota 30 kizanyura ku mbuga nkoranyambaga za UGHE, aho kuri Instagram ari @ughe_org, hakaba na facebook.com/ughe.org ndetse no kuri youtube wanditsemo ijambo ‘University of Global Health Equity’.

Hamwe Festival2020 izayoborwa n’abahagarariye #UGHE, Dr Paul Famer wayishinze, Prof Agnes Binagwaho uyiyobora, hamwe n’abafatanyabikorwa barimo Dr Sheila Davis uyobora Partners In Health, Prof Miranda Wolpert uyobora umuryango mpuzamahanga Wellcome Trust, ukaba ari na wo wateye inkunga ibikorwa by’iryo serukiramuco, ndetse n’abahagarariye Leta y’u Rwanda.

Abitabiriye Hamwe Festival y'umwaka ushize
Abitabiriye Hamwe Festival y’umwaka ushize

Mu bahanzi bazitabira #Hamwe Festival harimo Umunya-Afurika y’Epfo witwa Tsoku Maela, umufashi w’amashusho ukomoka muri Nigeria Etinosa Yvonne, umuhanzi w’Umunyarwanda Kaya, ndetse n’umwanditsi w’umunya-Maroc Soukaina Habiballah.

Impuguke mu bijyanye n’ubuzima zizitabira #Hamwe Festival zirimo umwarimu muri Kaminuza y’i London mu Bwongereza witwa Vitoria Tischler, Umunyarwanda Lisa Ndejuru hamwe n’Umunyakenya Mary Bitta.

Insanganyamatsiko ya Hamwe Festival y’uyu mwaka igira iti ‘Social Justice and Mental Health’, UGHE ikaba yabigenekereje mu Kinyarwanda igira iti ‘Kwita kuri buri wese n’ubuzima bwo mu mutwe’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka