Kaminuza ya gisirikare ya Amerika yasuye u Rwanda
Itsinda ry’abanyeshuri, abarimu n’abayobozi bagize Kaminuza ya Gisirikare ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, rimaze iminsi risura u Rwanda.
Nubwo ntacyo bifuje kubwira itangazamakuru, iri tsinda rigizwe n’abantu 18 rimaze icyumweru risura inzego za gisirikare mu Rwanda, rikora ubushakashatsi ku mibanire mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi no kureba aho u Rwanda rugeze rwubaka ubushobozi mu bya gisirikare.

Nyuma y’ubu bushakashatsi, Leta zunze ubumwe za Amerika ngo zemeza aho zakongera imbaraga mu bufatanye bwo guteza imbere igisirikare cy’ibihugu bikorana nazo harimo u Rwanda, nk’uko Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bubitangaza.
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere, Brig Gen Charles Karamba, wakiriye iri tsinda, ubwo ryari rigeze kuri Ministeri y’Ingabo, nyuma yo kuzenguruka mu bigo by’u Rwanda byigisha igisirikare.
Brig Gen Karamba yababwiye ko igisirakare cy’u Rwanda kikirimo kwiyubaka kandi ari gishya, aho cyashinzwe nyuma y’umwaka umwe Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu 1994.

Abo Banyamerika bagize amatsiko yo kumenya ibyagezweho n’Ingabo z’u Rwanda aho zijya mu butumwa bw’amahoro hanze; Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere yabamenyesheje ko mbere yo kujyayo babanza kubihugurirwa bihagije.
Yagize ati “Usibye kurinda inkiko z’igihugu, Ingabo z’u Rwanda zinahora hafi y’abaturage zigafatanya nabo mu bikorwa by’iterambere; uyu muco akaba ari nawo tujyana mu butumwa bw’amahoro.”
Buri mwaka Kaminuza ya gisirikare ya Amerika igena itsinda rizajya gusura kimwe mu bihugu bikorana mu rwego rwa gisirikare.
Aho kuri iyi nshuro ngo bumvaga basura u Rwanda, bakamenya uburyo bwakoreshejwe mu kugera ku mutekano rufite, nk’uko itsinda ryasuye u Rwanda ryabisobanuye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|