Kaminuza y’u Rwanda izegerezwa imijyi itandatu yunganira Kigali

Abakandida-Depite ba RPF-Inkotanyi bavuga ko imijyi itandatu yunganira Kigali yose igomba kuzashyirwamo amashami ya Kaminuza y’u Rwanda.

Abakandida-depite ba RPF-Inkotanyi muri Nyarugenge bamamarijwee ahitwa ku Giticyinyoni
Abakandida-depite ba RPF-Inkotanyi muri Nyarugenge bamamarijwee ahitwa ku Giticyinyoni

Bijeje kandi abatuye mu mijyi ko ntawe ugomba kwimurwa adahawe ingurane ikwiriye mu gihe yaba adashobora gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’igishushanyombonera cy’umujyi.

Ibi byatangajwe n’abakandida-Depite Edda Mukabagwiza hamwe na Eugene Barikana, ubwo Umuryango wa RPF-Inkotanyi warimo kwamamarizwa mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa gatanu.

Edda Mukabagwiza avuga ko impamvu amwe mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda agomba gusubira i Huye, biri muri gahunda yo guteza imbere uwo mujyi, umwe muri itandatu yunganira Kigali.

Yagize ati ”Twaganiriye n’abanyeshuri na za kaminuza, ni ngombwa ko uko Kaminuza y’u Rwanda igenda igaba amashami hirya no hino, bigomba guhuzwa n’iterambere ry’iyi mijyi yunganira Kigali.

“Niba dufite iyi mijyi itandatu dushaka guteza imbere kandi tukaba dushaka aho twashyira za kaminuza, ni ngombwa ko bigendana kuko burya zigira icyo zongera ku mijyi igenda iremwa”.

Abakandida-depite b'Umuryango RPF-Inkotanyi hamwe n'abo mu mitwe ya politiki yifatanije nabo bo mu karere ka Nyarugenge
Abakandida-depite b’Umuryango RPF-Inkotanyi hamwe n’abo mu mitwe ya politiki yifatanije nabo bo mu karere ka Nyarugenge

Kaminuza y’u Rwanda nayo yamaze gushyira amashami yayo mu turere twa Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro, Rwamagana, Huye, Rusizi, Nyagatare, Musanze, Kayonza.

Imijyi itandatu yunganira Kigali ni Huye, Rusizi, Rubavu, Muhanga, Musanze na Nyagatare.

Abakandida-depite ba RPF-Inkotanyi muri Nyarugenge bamamarijwee ahitwa ku Giticyinyoni

Eugene Barikana nawe wari usanzwe ari Depite, avuga ko nta muturage mu mujyi wa Kigali n’ahandi uzongera kwimurwa adahawe ingurane ikwiriye mu gihe bibaye ngombwa ko hubahirizwa igishushanyombonera.

Ati ”Hari amategeko ajyana n’imiturire twatoye ubu akaba agiye gushyirwa mu bikorwa, hari ukwimura umuntu ubanje kumuha ingurane ikwiye.
“Hari ukureba niba ushobora kureka kumwimura ukamwubakira aho ari, tuzanareba niba igishushanyombonera kirimo gushyirwa mu bikorwa nk’uko bikwiye kandi hubahirijwe itegeko”.

Mu yandi mategeko azibandwaho cyane nk’uko bisobanurwa na kandida-depite, Shehe Musa Fazil Harelimana w’ishyaka PDI ryiyunze kuri RPF-Inkotanyi, ni ugushyira mu bikorwa “ibitekerezo by’umwimerere bitangwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame”.

Shehe Musa Fazil Harelimana avuga ko hari “discours” za Perezida wa Repubulika zifasha abaturage, ngo zizakomeza gushingirwaho mu gutora amategeko.

Abakandida-Depite bavuga ko nta kizabuza ishyirwa mu bikorwa ry’imigambi barimo kwiyamamariza, bitewe n’uko ari bo bashyiraho amategeko bakanagenzura iyubahirizwa ryayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dushigikiye ibyo bitekerezo bya banyakubahwa Depite, ariko ntibizabe mugushaka amajwi gusa bazabishyire mu bikorwa. hari imijyi myinshi ifite ibishushanyo mbonera bimaze mandat ebyire (10ans) nanubu byananiranye.

Mugani wa Shehe Fazil mugomba gushyira mubikorwa ijambo President aba yavuze, imvugo ikaba ingiro. Tubateze amaso turebe ko mandat yanyu haricyo yahindura kuriyo mijyi.

Aimable yanditse ku itariki ya: 19-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka