Kaminuza y’u Rwanda irashakira abanyeshuri basaga 400 ikiraka

Kaminuza y’u Rwanda yatangiye ubufatanye n’ikigo Prime Insurance, aho izaha abanyeshuri barangije n’abakiri kwiga akazi ko kuyishakira abakiriya mu bamotari, bakishyurwa komisiyo cyangwa se amafaranga yo kubatunga.

Abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda
Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda

Iyi gahunda igamije kugeza ku bamotari ubwishingizi bise "Nkunganire Shoferi" bugamije kugoboka umushoferi/umumotari ukoze impanuka igahitana umuntu, cyangwa mu gihe uwo mumotari arwaye akamara byibuze amajoro atanu mu bitaro.

Ubu bwishingizi kandi buzajya bugoboka umushoferi/umumotari mu gihe agize ubumuga bwa burundu no mu gihe we cyangwa uwo bashakanye, cyangwa umwana we bitabye Imana.

Umuyobozi wa Prime Life Insurance, Innocent Habarurema, agira ati "Umuntu utanga amafaranga 3000Frw, iyo we cyangwa umufasha we atabarutse, twishyura umuryango we amafaranga 500,000Frw, iyo amaze amajoro atanu mu bitaro tumuha ingemu ya 25,000Frw, iyo agonze umuntu akitaba Imana, ya mafaranga 500,000Frw ajya mu isanduku ya Leta duhita tuyamwishyurira."

Habarurema avuga ko iyo umumotari agize ibyago agapfusha umwana, ahita ahabwa ubufasha bw’amafaranga 200,000Frw, kandi mu gihe uwo muryango ugize ibyago hagatabaruka abarenze umwe, ubufasha bwikuba n’uwo mubare w’abitabye Imana.

Umuntu ukimara kwishyura ubwishingizi (guhera ku mafaranga 3,000Frw), ako kanya ahita ahabwa ubufasha kuri telefone ye bitarenze iminota 5 mu gihe agize ibyago.

Ni amafaranga y’ubwishingizi bwa buri kwezi kuko iyo kurangiye yishyura andi y’ukwezi gukurikiyeho, ariko akirinda kugira uko yasimbuka kuko bimusaba gutekereza iminsi 30 kugira ngo ahabwe ubufasha atishyuriye igihe.

Gusa hari n’abishyura ubwishingizi burenze amafaranga ibihumbi bitatu kugira ngo n’ibyo agenerwa byiyongere, kuko nk’uwishyura ibihumbi 10Frw, iyo yitabye Imana, umuryango we ngo uhabwa amafaranga miliyoni 2 n’ibihumbi 500Frw.

Umunyeshuri wa Kaminuza ugiye gukangurira abashoferi gufata ubu bwishingizi azajya ahabwa amafaranga amutunga mu gihe akiri ku ishuri, ariko yaba yararangije kwiga, abakiriya azana muri ubwo bwishingizi azajya ahabwaho umugabane we.

Umwe mu banyeshuri batoranyirijwe gukora uwo murimo wo gushaka abafata ubwishingizi bw’ubuzima, Irankunda Gilbert, ashima ko atazarangiza kwiga ajya "kwanduranya" kuko ngo abakiriya bahari hirya no hino mu Gihugu.

Mugenzi we Joselyne Uwayisaba, na we agira ati "Tugiye kumenya uburyo hanze ku isoko ry’umurimo byifashe, gusa tugiye kongera abafata ubwishingizi mu Rwanda bave ku rugero rwa 2% bariho, bagere nko kuri 40% cyangwa 50% byibura. Ni ugushishikariza abamotari ibyiza by’ubwishingizi kuko ibinyabiziga byabo birabufite ariko ubuzima bwabo ntabwo bushinganye."

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ryigisha Imari n’Ubucuruzi, Dr Benjamin Mudaheranwa, avuga ko ku ikubitiro batoranyije abanyeshuri 78 bagiye kurangiza kwiga, ariko ko barimo gushakira n’abandi imirimo mu bikorera hirya no hino mu Rwanda.

Dr Mudaheranwa agira ati "Dukeneye abikorera kugira ngo baze batwereke ibibazo bafite dufatanyirize hamwe kubikemura, kuko akamaro kacu ni ugukora ubushakashatsi bukemura ibibazo."

Umuyobozi w’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha Imari n’Ubucuruzi, Dr Joseph Nkurunziza, avuga ko hari abanyeshuri barenga 1000 bari kurangiza bagiye kujya ku isoko ry’umurimo, haba aho bagenda bishakira ubwabo cyangwa bazashakirwa na Kaminuza.

Dr Nkurunziza akangurira uwize muri Kaminuza y’u Rwanda wese ufite ikigo gitanga imirimo, guha barumuna be akazi n’imenyerezamwuga nk’uburyo bwo gushimira ishuri yizemo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka