Kaminuza y’u Rwanda i Huye yasubitse amasomo kubera ubwiyongere bwa Covid-19

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye buratangaza ko guhera kuri uyu wa 17 Kanama 2021, amasomo ahuriza abanyeshuri hamwe asubitswe, mu rwego rwo kwirinda urujya n’uruza rw’abanyeshuri baturuka mu Murenge wa Tumba washyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Kaminuza y’u Rwanda, Nzitatira Wilson, avuga ko Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yakira abanyeshuri babarirwa mu 2000 bataha mu Murenge wa Tumba, kandi uwo murenge washyizwe muri Guma mu Rugo, hakaba hari impungenge z’uko bakwirakwiza ubwandu bwa Covid-19.

Nzitatira avuga ko nyuma y’amabwiriza y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri iheruka yashyize Umurenge wa Tumba muri Guma mu Rugo, hari habayeho kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bemeranya ko abanyeshuri ba kaminuza bo bashobora kuza kwiga berekanye ikarita y’ishuri, bemererwa kugenda ariko nyuma byaje kugaragara ko biteje imbogamizi.

Agira ati “Inzego z’ubuyobozi ntabwo zari ziri kubasha gukurikirana neza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Guma mu Rugo kubera abo banyeshuri basohoka buri munsi baje kwiga, icyakozwe rero ni ukubahiriza amabwiriza asanzwe ya Guma mu Rugo kugira ngo ubwo bwandu bugabanuke”.

Amasomo araba asubitswe kugira ngo hatabaho gusigana

Nzitatira avuga ko kuba hari umubare munini w’abanyeshuri bari mu rugo bagenzi babo bacumbikiwe muri Cumpus batahabwa amasomo kuko habaho gusigana, abanyeshuri bose bakaba basabwa gukoresha neza uwo mwanya bagasubiramo amasomo kugeza igihe inzego zibishinzwe zizafata umwanzuro kuri gahunda zatanzwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri.

Agira ati “Hari ubwiyongere bw’ubwandu, hari n’ikibazo cyo gukurikinarana abari muri Guma mu Rugo abandi bemerewe kugenda, urumva abantu bagera hafi 2500 bagendagenda ni ikibazo, ni yo mpamvu abasigaye muri Cumpus bataribukomeze kwiga ahubwo bazategereza bagenzi babo”.

Ku kijyanye no kuba hari abanyeshuri bemerewe kuza gufatira amafunguro muri Campus berekanye amakarita yabo, Nzitatira avuga ko nta kibazo biteye ku rujya n’uruza kuko ababarirwa muri 30 ari bo bonyine bagana Resitora ya Kaminuza.

Agira ati “Abanyeshuri 34 ni bo batuye Tumba baza gufatira amafunguro muri Campus, urumva ko kureka bakaza kurya atari kimwe no kureka abarenga 2000 binjira muri Capus, ku kijyanye n’abandi nta kibazo baratugezaho dutekereza ko bo bitekera kuko n’ubundi amaresitora yo hanze ntarimo gukora”.

Avuga ko muri rusange ubwandu ku banyeshuri biga muri UR-Huye ari nk’uko bimeze n’ahandi mu baturage, ariko ikigambiriwe ari ugukumira ko ubwandu bw’abatuye Tumba bwaza no muri Kaminuza kubera urwo rujya n’uruza.

Mu yandi mabwiriza akubiye mu itangazo rya UR-Huye ni uko abarimu basabwe kuba bakosora ibizamini byari bimaze gukorwa, mu gihe abandi bakozi bakorera mu ngo, hategerejwe ko abanyeshuri bagaruka gukomeza ibizamini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka