Kamere ntikwiye gutuma abagore bakosa bitwaje ihame ry’uburinganire –Pro-Femmes
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Pro-Femmes Twese Hamwe, Emma Marie Bugingo, arasaba abagore kudakoreshwa na kamere yabo ngo bitwaze ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko hari abagore bitwaza iryo hame bagakora ibyo bishakiye ndetse bakanahohotera abagabo.
Mu kiganiro ku buringanire n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo Pro-Femmes Twese Hamwe iherutse kugirana n’abarimu n’abanyeshuri bahagarariye abandi bo mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC West, riherereye mu Karere ka Karongi ku wa 29 Ukwakira 2014, bamwe mu mubakitabiriye bagaragaje ko hakiri ikibazo kinini ku bagore bafata nabi ihame ry’uburinganire.
Mukabasinga Bernadette, Umwarimu mu mashuri yisumbuye muri IPRC West, agira ati “Hari abagore bitwaza uburinganire ugasanga agiye mu kabari agataha mu gitondo ngo kuko n’abagabo babikora.”
Mukabasinga avuga ko abenshi muri abo usanga bagenda bakabaterera mu kabari inda z’indaro zitateguwe ugasanga abana bakomotseho bahura n’ibibazo by’ihohoterwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Pro-Femmes Twese Hamwe, Emma Marie Bugingo, na we yemeza ko hari bamwe mu bagore bigira indakoreka biturutse ku kumva nabi ihame ry’uburinganire. Agira ati “Abagabo na bo barahohoterwa, hari abagabo bakubitwa n’abagore babo.”
Emma Marie Bugingo ariko avuga ko abantu badakwiye kwitwaza kamere ngo babeshyere ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire. Agira ati “Hari ibyo njya nibaza! Harya ubwo umuntu yaba atari umusinzi hanyuma kubera ko bavuze ngo gender akajya mu kabari agataha saa saba z’ijoro saa munani!”
Uyu Muyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe akavuga ko no ku busanzwe yaba umugore cyangwa umubo nta we ukwiriye kujya mu kabari ngo akararemo.
Mu gihe kimwe mu byongereye umugore ijambo ari ukuba itegeko nshinga ry’u Rwanda ribemerera imyanya 30% mu nzego zose zifata ibyemezo, Pro-Femmes Twese Hamwe isanga abagore badakwiye kubyururiraho ngo basuzugure cyangwa bahohotere abagabo babo.
Aha Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes Twese Hamwe agira inama abagore kutazamukana umuvuduko mwinshi ngo bahutaze abagabo ndetse akanasaba abagabo gufata akaboko abagore bakajyana muri urwo rugendo rw’ubwuzuzanye n’uburinganire.
Ibi Emma Marie Bugingo akaba avuga ko ari byo byafasha ingo kubana neza no guteza imbere ingo zabo. Akomeza asaba buri wese umusanzu we mu kumvikanisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Kuri we ngo gufashanya buri wese akabishyira mu nshingano ze ku buryo abamaze kubyumva bafasha abandi mu guhindura imyumvire byafasha umuryango Nyarwanda.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
inama nkizi zo guhwitura abagore bigize indakoreka ni nziza kuko usanga hari abakoresha uburinganire cg se ijambo bahawe maze bagakandigira abagabo babo