Kagitega: FPR- Inkotanyi yateje imbere imibereho y’abaturage

Mu nteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi yabereye mu kagari ka Kagitega, umurenge wa Cyaniuka mu karere ka Burera tariki 08/01/2012, abanyamuryango bavuze ko FPR- Inkotanyi imaze kubageza kuri byinshi.

Habimana ni umwe mu banyamuryango ufite ubumuga bwo kutabona. Avuga ko nk’utabona FPR imaze kumugeza kuri byinshi. Agira ati “ntaho nagiraga ntaha none ubu FPR yanyubakiye inzu”. Akomeza avuga ko yamuhaye na mitiweli ku buryo asigaye ajya kivuza uko bikwiye.

Tunezerwe Rauben, uhagarariye FPR mu kagari ka Kagitega, avuga ko bateguye iyo nteko kugira ngo bibukiranye inshingano za buri munyamuryango ndetse no kurebera hamwe icyo umuryango wa FPR-Inkotanyi umaze kubageza ho muri rusange.

Kuri uwo munsi kandi bakiriye abanyamuryango bashya bagera kuri 12. Abenshi muri abo banyamuryango bakaba ari urubyiruko ruvuga ko rwiyemeje kujya mu muryango wa FPR Inkotanyi kubera ko babonye imikorere yawo ari myiza.

Iyi nteko rusange y’akarere yabaye irategura indi izaba ku rwego rw’umurenge wa Cyanika tariki 29/01/2012.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka