Kageyo: Munyaneza ntiyiyahuye ahubwo yarishwe

Ipimwa ryakozwe ku murambo wa Theophile Munyaneza watoraguwe mu gitondo cya tariki 12/03/2012 ryerekana ko yishwe atiyahuye nk’uko bamwe bari babiketse.

Ibitaro bya byapimye uwo murambo byatangaje ko Munyaneza atiyahuye ahubwo bishoboka ko yishwe, abamwishe bakamwambika umugozi mu rwego rwo kuyobya uburari. Ubu polisi y’akarere ka Ngororero ikomeje iperereza ku cyaba cyahitanye uyu mugabo; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Ngororero, Carlos Kabayiza.

Umurambo wa Theophile Munyaneza wabonetse inyuma y’inzu ye afite umugozi mu ijosi mu gitondo tariki 12/03/2012 mu murenge wa Kageyo, akagali ka Muramba, umudugudu wa Murangara mu karere ka Ngororero. Yari umwalimu ku ishuli ribanza rya Gatovu (Centre Scolaire Gatovu).

Mbere yuko Munyaneza yitaba Imana yari yaraye arwana n’umugore we babanaga ku buryo butemewe n’amategeko ariko ntibaramenya niba uko kurwana kwaba gufitanye isano n’urupfu rwe; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Kageyo, Mundanikure Joseph.

Mundanikure yongeyeho ko Munyaneza ngo yari asanzwe ari umuntu ugira amahane haba murugo rwe mu baturanyi no mu kazi ke k’ubwarimu.

Kwiyahura ni ingeso ikunze kugaragara muri kano gace kahoze ari muri komini Ramba yo mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi. Polisi ivuga ko abakekwa kugira uruhare mu rupfu rwa Munyaneza bakiri ibanga kuko iperereza rigikomeje.Umurambo wa nyakwigendera washyinguwe tariki 13/03/2012.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka