Kagano: Abaturage barambiwe amapoto ashinze nta muriro uyanyuramo
Abatuye santere ya Kagano, umurenge wa Nyange mu karere ka Musanze, baravuga ko barambiwe kubona amapoto ahagana babwirwa ko bagiye guhabwa umuriro nyamara bikaba bidakorwa, none amapoto akaba atangiye kwangizwa n’ibiza.
Aba baturage bavuga ko hari ibikorwa byinshi batageraho kubera kutagira umuriro w’amashanyarazi. Nyamara guhera mu kwezi kwa mbere ngo EWSA yaraje ishinga ibiti by’amashanyarazi, maze nabo bakeka ko umuriro ugize kuza ariko ngo barahebye.
Uwihoreye Jacqueline, utuye muri aka ga santere, ati : “EWSA yaraje ishinga amapoto ariko twarategereje umuriro twarahebye. Ubu noneho Ibiza bitangiye no kuyangiza”.
Ku ruhande rw’ubuyobozi, ngo nta burangare cyangwa se ubukererwa buhari, ahubwo ni uko umushinga uzacisha amashanyarazi muri santere ya Kagano ari munini, bityo ukaba usaba igihe kinini cyo kuwutegura no kuwushyira mu bikorwa.
Mukanyandwi Pelagie, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange, avuga ko iyi santere iri gutera imbere, ku buryo ikeneye cyane amashanyarazi, akavuga ko bitarenze uyu mwaka w’imihigo bazaba babonye amashanyarazi.
Ati: “Abaturage bakusanyije amafaranga asaga miliyoni enye ngo bizanire umuriro, ariko bigaragara ko ari amafaranga azabakururira amashanyarazi ava kuri poto yinjira mu ngo zabo”.
Mukiza Anaclet, uyobora EWSA ishami rya Musanze, avuga ko mu mezi atarenze ane ari imbere aba baturage bazaba babonye amashanyarazi, cyane ko imirimo yo gutunganya imiyoboro ibiri, umwe uciriritse n’undi mutoya igeze kure.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|