Kagame yongeye kwibutsa abagize FPR ko inzira yo kwiyubaka ikiri ndende
Umukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, yongeye kwibutsa abanyamuryango ba FPR ko badakwiriye kwishimira ibimaze kugerwaho ngo bahagararire aho, ahubwo ko bagomba kubyubakiraho baharanira kubyongera kurushaho.
Ibi Umukuru wa FPR, Perezida Paul Kagame yabisabye abanyamuryango bagize Bureau Politike y’Umuryango FPR-Inkotanyi tariki 7/08/2013 ubwo bari mu nama igamije gutoranya abakandida bazahagararira iri shyaka mu matora y’abadepite azaba muri Nzeri uyu mwaka.
Muri iyi nama, Perezida Kagame yasabye ubuyobozi n’abanyamuryango ba FPR ko nubwo bakwishimira ibyiza byinshi bimaze kugerwaho, bagomba gushyira imbaraga nyinshi mu kubyongera mu rwego rwo guteza imbere Abanyarwanda bose.

Yagize ati “Dushobora kwishimira iterambere ryagezweho, ariko inzira iri imbere iracyari ndende. Ntitugomba gutakaza imbaraga. Tugomba kubakira ku byo twamaze kugeraho kandi dukora cyane kugira ngo tugere ku bikorwa birambye kandi bikomeza.”
Perezida Kagame kandi yabwiye abanyamuryango ba FPR ko batagomba kwibagirwa na rimwe ko bafite inshingano zo guhangana n’ibibazo bireba Abanyarwanda.
Yagize ati “Umusingi wa FPR ni uguhangana n’ibibazo byacu. FPR igomba kwigaragaza. Tugomba gushaka ibisubizo byinshi biturutse muri twebwe ubwacu. Tugomba gusohoza ibyo twasezeranye kandi tugakorera hamwe nk’ishyaka rigamije kugera ku ntego zacu.”

Umukuru wa FPR-Inkotanyi yongeye gushimangira ko urugamba rugikomeza, bityo abanyamuryango b’iri shyaka bakaba basabwa guhora bari maso:
“Urugamba rurakomeje mu buryo butandukanye. Ntidukwiriye kumva ko ibyagezweho bihagije. Kumva ko bihagije ntibizakemura ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ubukene. Kumva ko bihagije ntibizatanga umutekano ku Banyarwanda bose cyangwa se ngo bitume twubaka ejo hazaza hacu ubwacu.”
Perezida Kagame kandi yatunze agatoki ku karengane rimwe na rimwe gakomoka ku nkunga z’amahanga maze asaba abanyamuryango ba FPR guhaguruka bakikorera ubwabo n’igihugu cyabo.

Aha yagize ati “Bavuga ko bashaka ko dutera imbere nyamara twabikora, tukabihanirwa nk’abakoze icyaha. Batubwira ko bari hano kugira ngo badufashe gutera imbere ariko iyo duteye intambwe igana imbere, tubwirwa ko dudakwiye kwitekerereza ubwacu cyangwa gukora ikintu icyo ari cyo cyose ubwacu. Ntidukwiriye kwemera gukomereza muri iyo nzira. Dukwiriye kubihagarika, tugatekereza kandi tukongera imbaraga zo gukomeza ku cyerekezo cy’iterambere.”
Muri iyi nama yateranye ku wa 07/08/2013, Bureau Politique y’Umuryango FPR-Inkotanyi yemeje lisiti y’abanyamuryango 72 bazahagararira iri shyaka mu matora y’abadepite yo ku wa 16/09/2013. Iyindi myanya 8 isigaye ngo buzuze 80, yagenewe ayandi mashyaka 4 yisunze iri shyaka rya FPR rikomeye.
Iyi nama kandi yemeje Itegeko Nshinga rivuguruye rya FPR, aho riha uburenganzira bushya ku byicyiro by’urubyiruko n’abagore, ndetse yemeza na politike y’uyu muryango ya 2013-2017.

Iyi politike ishingiye ku byo umuryango wa FPR wagezeho mu myaka 20 ishize, igamije kubaka u Rwanda rurangwa n’iterambere mu mibereho myiza, ubukungu ndetse n’imiyoborere idaheza, iha buri Munyarwanda uburenganzira bwo kwitegurira ahazaza he.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|