Kagame yongeye gutorerwa kuyobora FPR, Bazivamo akomeza kumwungiriza

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bongeye gutora Paul Kagame ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’uyu muryango ku majwi 99,9%.

Perezida Kagame yongeye gutorerwa gukomeza kuyobora umuryango FPR-Inkotanyi
Perezida Kagame yongeye gutorerwa gukomeza kuyobora umuryango FPR-Inkotanyi

Abanyamuryango ba FPR kandi bongeye kugirira icyizere Christophe Bazivamo cyo gukomeza kuba umuyobozi mukuru wungirije muri uyu muryango, aho yatowe ku majwi 97,8%

Ngarambe Francois Xavier nawe yongeye gutorerwa gukomeza kuba umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi ku majwi arenga 97%.

Mu ijambo rye, Kagame yashimye abamugiriye icyizere, we hamwe n’abamwungirije, avuga ko iyi sabukuru 30 byafashije abanyamuryango ba FPR gufata ingamba nshya.

Yagize ati “‪Iyi sabukuru y’imyaka 30 ya RPF-Inkotanyi, yatubereye umwanya wo kongera kwisuzuma no kongera imbaraga mu rugamba rwo guteza imbere igihugu cyacu‬.”

Muri aya matora yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 FPR-Inkotanyi imaze ishinzwe, hanatowe abakomiseri 20, harimo abakomiseri 10 b’umuryango n’abakomiseri 10 bahagarariye urubyiruko.

Mbere y’uko amatora aba, hari habaye igikorwa cyo kwamamaza, aho umukandida Paul Kagame yamamajwe na Fidel Ndayisaba na ‪Sheikh Abdoul-Kareem Harerimana‬.

Ndayisaba yagize ati “‪Ni umugabo ufite ibigwi ntagereranywa ugifite byinshi yageza ku Banyarwanda n’igihugu muri rusange‬.”

Harerimana we yagize ati “‪Ni umugabo ureba kure kandi imvugo ye ikaba ingiro.”

Mu bandi bamamaje harimo Tito Rutaremara wamamaje Bazivamo ku mwanya wo kungiriza umuyobozi mukuru wa FPR. Yagize ati “Bazivamo yagaragaje ubupfura no gukunda umurimo, haba mu kazi akora ubu kandi aho yanaduhagarariye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. N’igihe yakoraga muri Guverinoma imirimo ashinzwe yayikoze neza.”

Naho Depite Jeanne d’Arc Uwimanimpaye wamamaje Francois Xavier Ngarambe ku mwanya w’umunyamabanga Mukuru, ati “Ibigwi bye birigaragaza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko kagame arabikwiye kandi arakabihorane ibitekerezo bye nintagereranywa muruhando mpuza mahanga kandi akunda urubyiruko turamushyigikiye

Etienne Ntakirutima a yanditse ku itariki ya: 16-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka