Kagame yitezweho uruhare mu kuvugutira umuti Sudani y’Epfo

Intumwa ya AU, Alpha Oumar Konare, aratangaza ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagira uruhare runini mu guhosha intambara yo muri Sudani y’Epfo.

Alpha Oumar Konare wayoboye igihugu cya Mali yabitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, muri Village Urugwiro kuri uyu wa 24 Kanama 2015.

Perezida yakiriye Alpha Oumar Konare mu biro bye bagirana ibiganiro.
Perezida yakiriye Alpha Oumar Konare mu biro bye bagirana ibiganiro.

Aganira n’itangazamakuru nyuma gato y’ibiganiro, intumwa ya AU muri Sudani y’Epfo yagize ati “Twaje hano (Rwanda) gusaba inama n’ibitekerezo Perezida Kagame ku cyo abona nk’igisubizo cyakemura amakimbirane muri Sudani y’Epfo.”

Ubwumvikane buke hagati ya Perezida Salva Kiir n’uwari Visi-Perezida we, Dr. Riek Machar mu Ukuboza 2013, byasojwe no gushaka kumwirukana kuri uwo mwanya nyuma yo kumushinja gushaka guhirika ubutegetsi, byinjije igihugu mu ntambara imaze guhitana ibihumbi by’abaturage abandi bava mu byabo.

Konare yari yaje gusaba Perezida Kagame kuba umuhuza mu kibazo cya Sudani y'Epfo.
Konare yari yaje gusaba Perezida Kagame kuba umuhuza mu kibazo cya Sudani y’Epfo.

Uhagarariye Umuryango wa AU mu Rwanda avuga ko ibintu bitameze neza muri Sudani y’Epfo bityo uruhare rwa buri mukuru w’igihugu rukaba rukenewe kugira ngo icyo kibazo cy’amakimbirane cya Sudani y’Epfo kirangire burundu.

Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika washyizeho komite idasanzwe igizwe n’ibihugu bitanu: u Rwanda, Tchad, Nigeriya na Sudani y’Epfo byahawe inshingano zo guhuza impande zihanganye no gutanga ibisubizo birambye ku kibazo cy’amakimbirane arangwa muri icyo gihugu.

Konare yaje mu Rwanda aherekejwe n'itsinda bazanye bagamije kumvisha Perezida Kagame uruhare rwe mu kurangiza ibibazo bya Sudani y'Epfo.
Konare yaje mu Rwanda aherekejwe n’itsinda bazanye bagamije kumvisha Perezida Kagame uruhare rwe mu kurangiza ibibazo bya Sudani y’Epfo.

Konare asanga inama n’ibitekerezo bya Perezida w’u Rwanda bifite akamaro kanini ku bindi buhugu bine bisigaye.

Igihugu cy’u Rwanda gifite abasirikare 800 bari mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu buzwi nka UNMISS mu ndimi z’amahanga.

Mu cyumweru gishize, Perezida Salva Kiir yanze gushyira umukono ku masezerano ahagarika intambara, Leta z’Ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza butangaza ko buzamufatira ibihano nakomeza gutsimbabara.

Dan NGABONZIZA & Leonard NSHIMIYIMANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Mwumve mbabwire uyu mugabo ndavuga umukuru wigihugu cyacu ni ukuri arashonoye tumwongere akaruru

Nzabonimpa Richard yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

umusaza wacu arashoboye ntawundi dushaka urabona namahanga aramwitabaza

tedy yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Ni ukuri Umusaza niwe wenyine Mbonagusa. Ukwiye Gukomeza Kuyobora Igihugu Cyurwanda Nifuzako Ingingo yijana nakabiri 102 Yahinduka Murakoze.

Bubanje heogene yanditse ku itariki ya: 26-08-2015  →  Musubize

perezida kagame ni nshuti magara ya salva kiir. aho perezida kagame yinjiriye muri iriya komite igizwe nibihugu bitanu kugukemura ibibazo bya sudani yepfo,kuruyu wa gatatu 26-8 barasinya amasezerano ahagarika intambara no kugarura amahoro muri iki gihugu.umusaza wacu numuhuza ukomeye

kerozene yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

Kare kose bakagombye kuba baramugezeho;ubu byari kuba byarakemutse. Hagati aho ntawabura kuvuga ko buzakemurwa n’abanyasudani ubwabo

Kayonga Mutabazi yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

Perezida w’uRwanda afite ubushobozi budasanzwe; buri gihe iyo yitabajwe atanga ibisubizo birambye

Kali yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

mbivuga umusaza wacu araza gukemura ibibazo byose birangwa mubihugu bya afrika

kerozene yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka